Kera Bakame yacuditse n'impyisi, biranywana, birabana bishyira kera. Ariko Bakame ikababazwa n'uko impyisi iyirusha ubukungu.
Bukeye Bakame ibwira impyisi iti «reka ducuruze impu, ubukungu bwawe burusheho kwiyongera, ndetse ungurize ibintu byo gutangiza, nzajye nkungukira.» Impyisi irabyemera.
Bitangira gucuruza impu, zimaze kugwira, bijya kuzicuruza mu mahanga, inyungu ikabikwa kwa Bakame. Bakame imaze gukungahara irirwaza. Bwa bucuruzi burahagarara ariko impyisi ntiyabyitaho.
Hashize iminsi, Bakame irazinduka no kwa Mpyisi iti :«yemwe abo kwa Mpyisi mwaramutseho!»
Impyisi iti :«bwakeye Baka!»Bakame irihangana irarikocora iti:«nta miramukire yanjye, baraye baducucuye, badusahuye ntibadusigira na busa.» Ubwo impyisi igwa mu kantu, mbese isa n'ikubiswe n'inkuba.
Bakame ibonye ko impyisi ibuze aha irigitira irayishukashuka, iyibwira ko izabiyishyura. Bakame iragenda ifukura icyuzi, yororeramo amafi, amaze gukura ikajya ijya kuroba ayo yirira.
Hashize ukwezi impyisi ijya kwishyuza Bakame ibintu byayo. Bakame iyakira neza, yikoza munsi y'urugo iroba amafi cumi iraza irayateka iyavanamo umufa uryoshye cyane, maze yegereza impyisi.
Mu mwanya muto impyisi iba irakomba imbehe. Irangije iti :«mbese shahu Bakame, ibi bintu biryoshye bitya, ubikura he?»
Bakame irahaguruka ijya kuyereka icyuzi cyayo iti:«ugende ufukure nk'iki, amafi azimezamo.» Bakame n'impyisi igeze imuhira sinakubwira ukuntu yarimbaguye umusozi mu mwanya muto. Imaze kuyoboramo amazi, itegereza ko amafi yazamo, iraheba.
Ni bwo igiye kwa Bakame iyirakariye cyane. Igeze yo, Bakame iyisomya ku nkangaza y' akataraboneka. Kwibuka icyari kiyizinduye biragatabwa! Imaze kuryoherwa cyane, iti:«mama we ! Ibi se byo wabikuye he?»
Bakame iti «ukagira rwa rutoki rwose, ukabura inzoga y'ubuki? Hoshi genda utemagure za nsina zose, amakakama azivuyemo uyashyire mu kabindi, amaremo ibyumweru bitatu, maze uzasomeho wiyumvire.»Impyisi iragenda ibigenza uko Bakame yayibwiye. ../..
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) ikurikira : Bakame n'Impyisi (2) ....