Igifu ni agafuka kakira ibyo kurya, gateretse hejuru y'amara, ni ko gashinzwe gukora umugabane wa mbere wo kunoza ibyo kurya, naho umugabane wa mbere ugakurikirwa n'uko ibyo kurya bijya mu mara bikanogerezwa cyane, amara yiyambaje urwagashya.
Indwara zifata igifu na zo ziranyuranye, n'impamvu zazo na zo zikaba zinyuranye :
- Hari igifu giterwa n'intekerezo zihora mu bibazo
- Hari igifu giterwa n'umutima utifuriza abandi ibyiza
- Hari igifu giterwa no kurya buri kanya
- Hari igifu giterwa no kurya ufite umutima uhagaze
- Hari igifu giterwa no kunywa ibinyobwa bya manyinya, bikonje bikaba hafi yo kurenza urugero
- Hari igifu giterwa no kunywa ibinyobwa byinshi uri kurya
- Hari igifu giterwan'uburwayi no guhora urya ukarenza mbiga (ukarenza urugero rwo guhaga)
IBIMENYETSO BIRANGA KO IGIFU KIRWAYE
- Kuribwa mu nda ahagana mu kameme
- Gusonza ubusabusa
- Kurakara vuba
- Kuruka ari uko ushonje
- Kugira ibyo kurya bimwe bikurya mu nda
- Kutaryoherwa inshuro nyinshi
Igifu kirwara mu buryo bunyuranye, ni yo mpamvu hariho ibimenyetso by'indwara z'igifu mu buryo bunyuranye.
1. GAZ DANS L'ESTOMAC: iki gifu kirangwa no gutura imibi myinshi kuko igifu kizigama umwuka mwinshi.
2. ACIDITE GASTRIQUE: icyo gifu kirangwa no kwagara ko mu kameme, ariho hanitwa umunwa w'igifu, aho igifu gihuriye n'umuhogo (Oesophage). Ibyo biterwa n'uko indurwe ireka kuguma mu gifu, ahubwo kwiyongera kwayo igatuma iza igana mu muhogo. Igatangira kuryana. Nyamara uko bisanzwe indurwe iguma mu gifu ngo ijye inoza ibyo kurya.
3. INSUFFISANCE DE SUCS GASTRIQUES: kubura indurwe ihagije yo mu gifu, bituma ibyo kurya bitanogeka uko bikwiriye. Bigakoma mu nkokora umurimo wose wo kunoza ibyo kurya, bigatera imisonga no kumva igifu cyose kiri gutonekara, kandi kikaremera, amara akaziba bigatera gutumba, gusura kenshi, kuri benshi bibatera amaraso akennye (anémie). Hafi y'ibiribwa byose bisharira bivura iki gifu.
4. DYSPEPSIE: ni igifu cy'ikinyantege nke kidashobora kunoza vuba, n'iyo kigerageje, nyiracyo aba aribwa cyane, ukirwaye yumva asa n'uwikoreye umutwaro, cyangwa akaribwa mu gifu, kugira umwuka mwinshi mu nda, umuriro waka mu gifu, ikirungurira. Biherekejwe no gutura imibe myinshi, amangati no gusuragura kenshi.
Ibyo bigakunda kubaho urangije kurya. Icyo gifu bita dyspepsie ni imikorere mibi ; yaba iy'igifu, yaba se inzira z'impindura n'amara.
Bishobora guterwa n'impamvu nyinshi :
- Impamvu ikomotse ku mirire
- Ku mikorere y'ingingo z'umubiri cyangwa ubwonko .
- Bishobora no gukomoka ku myanya runaka y'umubiri, nk'ibisebe byo mu gifu, guhombana kw'inzira zijya mu gifu bita œsténose, n'izindi mpamvu zikomeye.
Impamvu zimwe z'imirire mibi ni zo ntandaro z'iyo ndwara :
- Nko guhekenya ntunoze
- Kurya ukarenza mbiga, cyangwa amoko menshi
- Cyangwa ibirimo uburozi
- Nk'itabi
- Inzoga
- Ikawa
- Kurya udakereye abandi
5. DESCENTE D'ESTOMAC: igifu kirwaye gitya, gifite amazina menshi : "Hypotonie ; Ptose gastrique". Kirangwa no kubyimba kw'imitsi y'igifu, kikabyimbagirana gitewe n'umutwaro munini w'ibyo kurya cyangwa gukora ntikirangize umurimo wo kumara ibyo kurya muri cyo.
6. VOMISSEMENTS: abakirwaye bakunda kuruka. Gihorana impagarara zo mu mara, no guciragura.
7. TROUBLES NERVEUX DE L'ESTOMAC: ni igifu kirya umuntu iyo atamerewe neza mu ntekerezo.
- Icyo gifu giterwa n'intekerezo zitaguwe neza zibuza igifu gukora neza.
- Umuganga mukuru witwa Paulov yavuze ko gusuzuma igifu neza ari ukugihera mu bwonko. Kuko ibifu byinshi birwaye byazanywe n'intekerezo zitaguwe neza.
8. HEMORRAGIE GASTRIQUE: ukirwaye ashobora kuruka amaraso cyangwa akayannya. - Abarwaye igifu kiruka amaraso, bakunda kugaragaza ubudari, iseseme kenshi, ibyo biterwa n'ibisebe biba mu gifu cyangwa mu muhogo.
9. GASTRITE: - Ni igifu kiryana gikoresheje kubabira. Kimera nk'ikirimo ururenda. Hariho abagiterwa n'imyanda iva mu itabi, mu nzoga, mu kunywa ikawa, cyangwa gukunda gukoresha ibinini byitwa «Aspirine» cyangwa kurya ibyo kurya bishyushye cyane, cyangwa ibikonje cyane by'amanyinya.
- Kutanoza ibyo kurya neza bitewe n'amenyo mabi cyangwa arwaye.
Iyi ndwara ishobora guterwa n'ubundi bwandure runaka, nk'umwijima wa Hépatite hamwe na grippe.
N.B. : Kuvura iki gifu bisaba ibyo kurya byoroshye bivanzemo ibibisi, ugakanjakanja witonze.
10. GASTRITE CHRONIQUE: iyi ndwara y'igifu irangwa no kugabanuka kw'imyanya y'igifu, kikuma, kikadara, imitsi ikaba mito, na cyo ubwacyo kikaba gito cyane bikagitera kwizinga, kikajya gitera nyiracyo kwikanga, no kwikubita hasi gitunguro, kigakunda guterwa no kubura indurwe ihagije, cyangwa kubana n'ibitakuguye neza.
11. ULCERE DE L'ESTOMAC: iki gifu kirangwa n'ibisebe cyangwa uburyane buboneka mu ntango y'igifu ahagana mu irembo rigana mu mara.
Biterwa n'imbaraga, akarandaryi ko mu gifu (muqueuse) kagenda kazimiza ubutaraga bw'ako karandaryi bukagabanuka, igifu kigatangira kugabanuka.
Impamvu zigitera ni nka za zindi twabonye kuri N° 9 : GASTRITE. Cyangwa mu yandi mafuti atagaragara ari mu mikorere y'ingingo z'umubiri.
Hari n'igihe iyi ndwara ishobora kuzanwa n'indurwe nyinshi yo mu bwoko bwitwa chlorhydrique, iyi na yo iyo yiyongereye cyane ikobora igifu kikazimiza ubutaraga n'imbaraga gikeneye.
Ibyo bishobora guterwa n'imyanda yibumbiye hamwe yitwa micro-organismes yibumbira ku rugingo ikangiriza igifu.
N.B. : Mwibuke ko igifu gifite impamvu nyinshi zigitera, ndetse ko uburyo bwinshi bw'indwara zo mu nda, bushobora gukizwa n'uko abarwayi bahinduye akamenyero kabo, ndetse n'imikorere, abenshi guhitamo ubukristo bushyitse bakamenya kubana n'Imana no kuyiringira no kubana neza na bagenzi babo mu rwawe ruhande, ubane amahoro n'abantu bose.
Byashobora kubakiza indwara nyinshi, bakoresheje imiti mike.
Iyo umutima ukize, akenshi umubiri ntunanirana.
MAURICE TIECHE yanditse ko igifu gitewe n'ishyari kitabonerwa umuti, ndetse ko nyiracyo akunda kugaya abaganga.
Avuga ko nta kamaro kabo. Nyamara burya nta byatsi, cyangwa ibiribwa byakiza indwara umuntu yatewe n'ingeso mbi.
Ibi yabivuze mu gitabo «Guide de formation personnelle», p. 55, 117.