Ijisho riramutse rihorewe irindi jisho,byarangira abatuye isi bose ari impumyi.
Umunyantege nkeya ntashobora kubabarira,imbabazi ni umwihariko w'abanyembaraga.
Kunanirwa kwihangana niko gutsindwa intambara.
Gukorana ubucuruzi ubunyangamugayo biragoye ariko birashoboka.
Imana ntigira idini.
Jya ubaho nk'uzapfa ejo, gusa wige nk'uzabaho iteka ryose.
Icyo utekereza nicyo uba.
Niteguye gupfa ariko nta mpamvu yatuma nitegura kwica.
Ushobora kutamenya umusaruro uzava mu byo ukora, ariko nutagira icyo ukora, ntamusaruro uzigera ubona.
Ejo hazaza hashingira ku cyo ukora none.
Ubuhanga nyakuri ni ubutuma nyirabwo amenya neza ko ntacyo uzi.
Ubuzima butagira ikizamini ntabwo bwatuma ugera ku ntsinzi.
Ikiza kibaho ni ubumenyi, ikibi kibaho ni ukutamenya.
Ntabwo naha umuntu ubumenyi ahubwo namufasha kurushaho gutekereza.
Sabana kandi ukundane n'abantu bose muhuye kuko buri wese aba arwana intambara ndende kandi ikomeye.
Abahanga bahambaye ni abaganira kubitekerezo, abanyabwenge baciriritse bo baganira ku byabaye naho abanyabwenge bucye bo baganira ku bantu gusa.
Uko byagenda kose shaka uwo mushyingiranwa, urushako niruguhira uzanezerwa naho nirutaguhira uzata umutwe ari nabyo biba kubatari bake.
Utanezezwa n'icyo afite ntazigera anezewa n'icyo yifuza kugeraho.
Iyo ubuze icyo washakaga urababara, iyo ubonye icyo utashakaga urababara n'iyo ubonye icyo washakaga nabwo urababara kuko udashobora kukigumana ubuziraherezo.
Kamere muntu iragoye ikeneye kutita ku mpinduka kugirango igire amahoro.