Abarimu bigisha mu ishami ry'ikoranabuhanga bo mu kaminuza imwe yo muri kimwe mu bihugu bikiri inyuma mu burezi bateze indege, maze ubwo iyo ndege yiteguraga guhaguruka umupilote abwira abari mundege ati : mbahaye ikaze bagore namwe bagabo muri yi ndege, nishimiye kubamenyesha ko iyi ndege yakozwe n'abanyeshuri biga muri kaminuza yanyu kandi ubu akaba ari ubwambere iyi ndege igiye kuguruka , Nuko bose babyumvuse batangira kunyonyomba umwe umwe basohoka keretse umwe muribo witwa Joriji niwe wasigaye mundege yicaye wenyine kandi atuje. buri wese biramutangaza nuko begera joriji baramubaza bati : ese weho ko udatinye ngo usohoke nk'abandi? Joriji atuje cyane ati : ntamapmvu yo gutinya ko yakora impanuka kuko niba iyi ndege yarakozwe n'abanyeshuri bacu, nkurikije ibyo twabigishije ndahamya ntashidikanya ko iyi ndege uretse no kuguruka nta n'ubwo yanakwinyeganyeza mbese nitava aho iri !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Umuvugabutumwa yakoreraga mu mujyi biba ngombwa ko bamwimura akajya gukorera mu cyaro. Kubera ko ntamodoka yahageraga ubwo yahazaga ahura n'akana arakabaza ati yewe mwana urusengero ruherereye he? Umwana arahamwereka umuvugabutumwa ati urakoze wa mwana we. Mbere y kumusezera umuvugabutumwa ati ko utagiye gusenga? Umwana ati ntabwo njya njyayo. Umuvugabutumwa ati ujye uza gusenga nzakwereka inzira ijya mu ijuru. Umwana akubita agatwenge ati ntuzi inzira ijya ku rusengero ngo uzanyereka igera mu ijuru!. !!!!!!!!!!!!!!!!!!
Umukobwa mwiza yiturukira mucyaro ageze mumujyi akundwa n'umusore w'umukire kandi w'umusirimu nuko abaza umukobwa izina rye umukobwa ararimubwira amubaza nimero ya telefone nayo arayimubwira nuko umuhungu yongera kumubaza niba aba kuri fesibuke (facebook) umukobwa ati oya, umuhungu ati uba kuri Tuwita (tweeter) se? Umukobwa ati oya, umuhungu ati ariko uba kuri watsapu (whatsup), umukobwa ati oya, umuhungu ati nonese uba kuki? Umukobwa ati mba kuri mobayiro mani (mobile money). !!!!!!!!!!!!!!!!!!
Umugore ati :Mfite imyaka mirongo itanu ariko hari inshuti yawe ikimbona ko ndi mwiza cyane! , Umugabo nawe ati :uwo agomba kuba ari Edouard Gasana byanze bikunze! , Umugore ati : Ubwo ubibwiwe ni iki? , Umugabo ati : ni uko nziko ariwe ukunda kugura ibyuma bishaje muri aka gace. !!!!!!!!!!!!!!!!!!
Tekereza uri kumwe n'abasore cyangwa inkumi bagenzi bawe muri salo nuko mushiki wawe cyangwa musaza wawe muto akaza akakubaza mu ijwi riranguruye ati : Mama ngo iyi safuriya y'igikoma ayisukemo amazi cyangwa urayikomba? !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Nyuma yo kwiga bimugoye cyane, akirangiza amashuri baje kumugira umwe mubayobozi, nuko uwo munsi agitangira akazi mubiro bye byari binateguye kandi bitatse bitangaje kubera urwego yari yashyizweho yumva umuntu arakomanze. kugirango yereke uwo muntu uje ko akomeye, ahuze cyane kandi afite akazi kenshi ahita afata ya matelefoni yo mubiro ati : ya dosiye narangije kuyisinya nushaka uze uyifate kandi ya misiyo yo kujya iburayi ndumva ntashaka kujyayo kuko muzi neza ko ejobundi nai mvuye muri Amerika rero ndacyafite umunaniro ntabwo nzajyayo . akomeza kuvugaaa... ageze aho kera kabaye ahita abwira wa muntu ati : ok, munyihanganire ni akazi kenshi. ngaho mbwira ikibazo ufite wawundi ati : nitwa Oliviye ndi umutekinisiye wa hano, nje gukora iyo telefone mwarimo kuvugiraho kuko imaze igihe kinini idakora hariko icyuma cyari cyarapfuyemo ubu takibonye nicyo nje gushyiramo kugirango ibashe gukora. !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Ubwo bari mu ishuri nuko umunyeshuri arabaza ati ariko Mwali umuntu yahanirwa icyo atakoze? Mwalimu ati rekareka ntabwo bibaho ntibishoboka ubwo Joriji aho yari caye inyuma mu ijwi riranguruye ati Imana ishimwe natabwo nakoze Umukoro (devair/homework) mwari mwampaye.
Umugabo aba aratashye mu ijoro kandi yasinze, ageze mu cyumba cye arebye mumirambizo ahabona amaguru ane aho kubonamo abiri nuko aba arahubutse n'umujinya mwinshi ahita atekereza ko umugirewe yazanye undi mugabo mubururi niko gufata ikibando arahondaguraaaa bigeze aho asiga bataka yihina mugikoni gushaka amazi ashyusye ngo abameneho! ageze mugikoni asanga umugore we niho arayamye nuko umugore aramubwira ati mukundwa wanjye, ababyeyi bawe bombi badusuye kuko mbubaha cyane mbaraza mucyumba cyacu, nizeye ko uvuye kubasuhuza!.
Nuko umwami ajya kurugamba ariko asiga akingiranye umwamikazi we ariko urufunguzo aruha umugabo wari inshuti ye magara aramubwira ati : nimara iminsi ine ntaragaruka uzakingure umutware uhite umugira umugore wawe rwose ntakibazo ; nuko umwami yurira ifarashi aragenda ariko hatarashira iminota makumyabiri, umwami abona wa mugabo aje yirukanka cyane yahagira ati : Nyagasani wampaye urufunguzo rutari rwo! Nyumvira nawe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Umurwayi wo mumutwe yinjiye mu rusengero fite inkoni, ahagarara kumuryango avugira hejuru ati : uwo mwategereje kuva kera araje ; abakirisitu barikanga ahita ajya imbere ati nababwiye ko nzaza nk'umujura ariko ntimwumva ngo mwihane none ngiye kubahana. Batangira gusaba imbabazi nawe ati : nababwiye ko ningaruka ntambabazi nzaba nzanye ahera kumwigisha akubita kugeza kumuntu wanyuma wari muri urwo rusengero arangije arasohoka ageze ku muryango arababwira ngo ejo nzagaruka kubahana kuko muteretswe ko ndi umurwayi wo mumutwe! !!!!!!!!!!!!!!!!!!