Umunsi umwe, umuntu wategaga inyoni yateze umutego we mu byatsi, hejuru yawo ahamisha amasaka menshi. Inuma zije zirayahasanga.
Umutware wazo arazibaza ati «aya masaka yamenwe n'iki aha?
Nimube muretse kuyatora tubanze tujye inama.»
Izindi numa ziranga. Zihera ko ziramanuka; zikigera hasi zifatwa zose.
Umutware wazo arazibwira, ati «sinababujije mukanga ?
Nimugerageze kugurukira rimwe ahari muravamo.»
Zigurukira icyarimwe, ziterura wa mutego, zirawutahana.
Zigeze imuhira, ziti «tugize dute se kandi, ko tutabasha kuwikuramo?»
Umutware wazo ati «nimuze dusange umutware w'imbeba, ahari yashobora kudukiza. »
Ziragenda zisanga umutware w'imbeba yicaye ku ntebe y'ubutware.
Ziramubwira ziti «twagize ibyago, none tuje kugusaba ngo urebe uko wadukiza.»
Umutware w'imbeba abwira ingabo ze ati «nimuce uyu mutego vuba.»
Nuko ziwahuramo amenyo, zirawucagagura, inuma zikira ubwo.
Maze zibwira imbeba ziti «mubaye inshuti z' amagara.»
Nuko ziherako zirataha.
Na twe rero twirinde gukorakora no gutwara ibitatugenewe.
Dukurikize inama z' abaturuta, kandi tujye twibuka gushimira abatugirira neza, baturinda kugwa mu mutego w'ibidutera amatsiko ashobora kudukururira ibyago.
Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 3,Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,P.96;
Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.