Isekere 1 :

Abagabo babiri bagiye gutega imodoka basanga irabasize bayibona irenga hirya gato nuko bayirukanka inyuma bombi bayigezeho umwe muribo ayurira igenda undi arasigara ariko usigaye asigara aseka yatembagaye ubwo nabarebaga imbere yanjye nuko mugezeho nti ese aho kubabazwa n'uko imodoka igusize ahubwo urimo guseka? nawe ati wamugabo we nawe umenye ikinsetsa nawe watembagara! Ati uziko uriya ugiye ahubwo yari amperekeje!!!!!!!!!!!!!!!!!

Umwalimu yarimo yigisha abana abereka ububi bw'inzoga nuko azana ibirahuri bibiri kimwe ashyiramo inzoga ikindi ashyiramo amazi hanyuma azana umunyorogoto awushyira mukirahuri cy'amazi ugezemo urinyorogotora bigaragara ko ntakibazo ufite; hashize akanya afata wamunyorogoto awushyira mu kirahuri cy'inzoga wa munyorogoto uhita upfa utanasambye, n'uko ahita abaza abanyeshuri ati ese somo mukuye mubyo mumaze kubona ni irihe? Umwe mubanyeshuri ahita amanika akaboko ati "isomo dukuyemo ni uko umuntu unywa inzoga atagira inzoka munda"!!!!!!!!!!!!

Umugbo yasomaga ikinyamakuru ari kumwe n'umugore we, umugabo ati mukundwa uziko abagore mu bushakashatsi bwakozwe bavuga amagambo ibihumbi mirongo itatu mugihe abagabo baba bavuze amagambo ibihumbi cumi na bitanu! Umugore ati "ariko nta gitangaza kirimo kuko abagabo bumva umuntu asubiyemo" Umugabo n'umujinya mwinshi ati "uvuze ngo iki wa mugore we?" Umugore ati "si ngibyo ibyo navugaga!"!!!!!!!!!!!!

Umukobwa yagiye gushaka umugabo (gushyingirwa) asanga mu nzu y'umusore nta kintu kirimo biramushobera abaza umukunzi we ati "ese waje kunshaka uziko nzatungwa ni iki? None se nzaba murugo rutakira ikintu na kimwe?" Umusore nawe ati "mbabarira mukundwa wanjye mwiza, rwose ntiwibuka ko iminsi yose twaganiraga nakubwiraga ko ariweho mfite wenyine!"!!!!!!!!

Umurwayi wo mu mutwe yagiye kwa muganga, muganga amubaza uko amerewe aramubwira ngo buri gihe iyo aryamye arota inkende ziri gukina. Muganga ati ndaguha ibinini bikubuza kurota. Umurwayi ati muga uwo muti uzaumpe ejo kuko uyu munsi nibwo zirakinira igikombe!!!!!!!!!!!!!

Umugabo yatahanye ikinyamakuru ageze mu rugo agishyira muri furigo. Umugore abibonye amubaza ibyo akoze. Umugabo ati bambwiye ko harimo inkuru zishyushye none ndashaka ko zihora mbone kuzisoma!!!!!!!!!!!

Mwalimu ategura ikizami yarabajije ati ni irihe tandukaniro riri hagati ya Biologie na Sociologie? Umunyeshuri witwa Joriji arasubiza ati Biologie ni igihe umwana avutse asa na se naho sociologie ni igihe umwana avutse asa n'abaturanyi. !!!!!!!!!!!!!

Umuvugabutumwa yari muri bisi nuko afungura Bibiliya atangira kwigisha ati "reka dusome ibaruwa Paul yandikiye abakorinto..." Uwitwa Joriji yari muri iyo bisi ati: "ko tutari abakorinto urayidusomera kubera iki? ubundi se ni inde wakubwiye ngo ufungure ibaruwa y'abandi?" !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Umugabo yahuye n'undi aramubaza ati "Ese watangiye kwambara amaherena kuva ryari?" Undi aramusubiza ati "kuva umugore wanjye yayabona mudoka nkamwumvisha mubeshya ko ari ayanjye." !!!!!!!!!!!

Umugore umwe mubasabiriza yasabye amafaranga umugabo w'umusirimu cyane wagendagendaga hafi aho nuko uwo mugabo amubwira ko ntamafaranga afite, umugore ati nta na mirongo itanu ufite? undi ati ashwi. Umugore ati "none se uri kuzerera aha mubiki waje ukanyicara iruhande tugafatanya gusabiriza!"!!!!!!!!!

Umukobwa yanditse kurubuga nkoranyambaga ngo abagabo bose ni ihene nuko umwe mubasore babibonye ararakara ahita amubaza ati none se waba wahaye papa wawe ubwatsi?

Umugore umwe mubasabiriza yasabye amafaranga umugabo w'umusirimu cyane wagendagendaga hafi aho nuko uwo mugabo amubwira ko ntamafaranga afite, umugore ati nta na mirongo itanu ufite? undi ati ashwi. Umugore ati "none se uri kuzerera aha mubiki waje ukanyicara iruhande tugafatanya gusabiriza!"!!!!!!!!!

Nuko umuhungu ati mukundwa ngaho fora impano nakuzaniye kandi itangizwa na IMI. Umukobwa ati ni imishenete, umuhungu ati oya wakishe ungera ugerageze, umukobwa ati ni imikanzu, Umuhungu ati reka da, umukobwa ati ni imimodoka, umuhungu ati wabijambije, umukobwa ati mpa andi mahirwe bwanyuma ati ni imisaha, umuhungu araseka ati rekareka wabiyobewe nkuhaye andi mahirwe, umukobwa ati ni imikweto cyangwa imikapu? Umuhungu ati uri kubyica reka mbikubwire ni Imineke nakuzaniye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Munama y'umuryango umurwayi wo mumutwe muri uyu muryango yarahagurutse afata ijambo ati "Umuryango wacu waravumwe, nta minisitiri, nta depite, nta dogiteri yemwe nta n'umuduwaniye ati ahubwo iyo ntashyiramo akabaraga nta n'umusazi tuba dufite muri uyu muryango!". !!!!!!!!!