Sezame: Sezame yongera abagabo imbaraga mu kubaka urugo ikanarinda indwara zitandukanye.
Indwara zivurwa na sezame/simusimu: Kunanirwa mu bwenge, amazinda (kwibagirwa bikabije), umunabi (ubukushi, umushiha, igishyika), guhangayika, kudasinzira.
Uko sezame itegurwa: Umuntu ashobora kurya intete za sezame zidakaranze cyangwa zikaranze buhoro.
Ubanza kuzishyira mu mazi zikamaramo nk'iminota 15 ukaziminina wirinda gusuka udusigara mu ndiba.
Iyo ubikoze gutyo, uba uzitandukanyije n'utubuye hamwe n'udutaka tuba turimo.
Nyuma urakaranga utavirira ukoresheje akamamiro k'igiti kugira ngo utazishiriza. Ugomba kuzibika mu kintu cy'ikirahure, ukajya uhekenya utuyiko 2 cyangwa 3 nyuma yo gufata ifunguro rya mu gitondo n'irya saa sita.
Imbuto za sezame ni ingirakamaro cyane kuko zifasha ubwonko, zigaha imbaraga urwungano rw'imyakura, bityo zigatuma umuntu atekereza byihuse.
Abantu bakora akazi kabasaba gutekereza cyane, sezame irabafasha ndetse n'abana bakiri bato bamenyereye kuyirya ntabwo bagira ikibazo mu masomo y'imibare, fiziki n'andi asaba gushushanya mu bwenge nko guhimba, kuko babyumva byihuse.
Umugore utwite ukunze kuzirya abyara umwana udafite ibibazo kandi zituma umwana ukivuka agira ubudahangarwa ku ndwara nyinshi ndetse igafasha kubona mamashereka ku mubyeyi wonsa. Sezame ikoreshwa kenshi nk'ubunyobwa bukaranze.
Iyo utubuto twa sezame duteguye neza turyoha kuduhekenya, ariko si byiza guhekenya twinshi. Amavuta ya sezame araribwa ndetse akaba yanakwisigwa kuko arinda uruhu kwangizwa n'imirasire y'izuba.
Tangawizi :
Tangawizi/ tangawuzi ni inyakabariro cyangwa imbaturabugabo (aphrodisiaque) kandi igafasha n'igogorwa ry'ibiribwa.
Sereri :
Sereri ni ikiribwa gisukura umubiri kigatuma umuntu yituma ibyoroshye bitamugoye. Sereri ituma umuntu ashaka kurya kandi igatera imbaraga. Yongera imyunyu ngugu iyo umuntu ayivanze n'umutobe wa karoti n'indimu.
Abazahajwe n'umunaniro n'abaguye agacuho baba bakwiriye gufata sereri. Sereri ivura kubura ijwi ikanavura gapfura.
Uko bategura sereri:
Kuyishyira muri sarade; kuyishyira mu gasupu k'ubuzima kagizwe n'ibitunguru, perisire, puwaro, serifeye ni ingenzi cyane, Kujandika sereri mu mazi ashyushye ukajya unywa agakombe uko umaze gufata ifunguro.
Gutogosa garama 40 z'imizi muri litiro 1 y'amazi ukajya unywa udukombe 2 ku munsi. Amazi avuye mu bibabi n'uduti twa sereri atuma umuntu yituma neza cyane cyane iyo bivanze n'indimu.
Soje :
Soje itandukanye na soya. Iyi benshi bayizi nk'ururabo ariko nyamara ni n'umuti ukomeye. Itera imbaraga cyane cyane ku bagore ndetse ikagira n'akandi kamaro.
Soya :
Soya ni igihingwa gikungahaye ku ntungamubiri na vitamini binyuranye, ihashya bwaki mbese ihashya imirire mibi muri rusange.
Soya ishobora kuribwa/kunyobwa nk'amata, igikoma cyangwa ifu. Intete bagomba kuzisya kuko zikomera cyane. Iyo uzivanze n'amazi ukuramo amata ugacanira, abana kimwe n'abantu bakuru bakayanywa. Soya ikaranze barayisya bakavanamo ifu ikungahaye cyane ku mavitamini.
Igikoma cyayo kirwanya imirire mibi ku bana, abantu bakuru, cyane cyane abagore batwite ndetse n'abonsa.
Tungurusumu :
Tungurusumu iravura kandi igakingira indwara nyinshi. Umuntu ashobora kuyifata mu buryo bunyuranye.
Indwara zivurwa na tungurusumu: inzoka, ubuhwema/ agasema /asima, inkorora, kokorishi, ibisebe, umuvuduko w'amaraso, ise, diyabeti, guhitwa, umunaniro w'umutima, ubwandu buturuka ku biribwa cyangwa itabi, rubagimpande, ubwangati, uburwayi bw'igitsina, uruhara, ikibyimba, igishyute, kubabara mu menyo.
Tungurusumu isukura amaraso ikanayafasha gutembera neza maze umubiri ugasubirana itoto. Ni byiza guhekenya perisire nyuma yo kurya tungurusumu kugira ngo uburizemo impumuro mbi.
Source: .....