Ibiribwa bivura (9) :

Radi :

Radi ituma umwijima wisana ukagarura ubuzima ukarwanya nyabyo indwara y'agahonogo (sinusite).

Moringa ifitiye ababyeyi bonsa akamaro:

Ifu y' amababi ya moringa ikoreshejwe mugikoma cyangwa mu mazi no mubiryo bitewe n' intungamubiri ifite byongerera ifunguro kuzuza ibya ngombwa umubiri ukenera ku buryo ifu ya moriga inakoreshejwe mu ndyo y'abana bagararaho imirire mibi ari ingenzi bityo bikaba ari byiza ko moringa yaterwa ku bigo nderabuzima,kubigo by'amashuri cyane cyane ko inarambura ubutaka.

Moringa ifite ubushobozi bwo kongerera amaraso umugore utwite waba ufite ikibazo k'ingaruka zikomoka ku igabanyuka ry' amaraso mu mbiri.

Nave :

Nave ni ikiribwa cyunganira urwungano rw'ubuhumekero.

Perisire:

Perisire yoroshya ukwihagarika, ishyira ku murongo imihango ikanatera umuntu kugira ipfa. Indwara zivurwa na perisire:
Kubura amaraso,
Ingorane zo kujya mu mihango (imugongo),
Rubagimpande,
Amaso aryana,
Ubusinzi.

Ibindi ifashaho ni nko kuribwa mu nda, umubyibuho ukabije, imihango idakurikiza igihe kandi iryana , ubwandu bw'urwungano rw'inkari,umunaniro,ingorane mu rwungano rw'igogorwa, inkorora n'ibicurane bidakira, umuvuduko ukabije w'amaraso, na rubagimpande.

Icyitonderwa:

Si byiza kuyitsirima; abagore batwite n'abonsa nabo bagomba kuyirinda.

Rozimeri :

Rozimeri itera imbaraga igatuma umuntu asubirana itoto kandi akarambuka.

Pome :

"Pome imwe ya buri munsi ikugabanyiriza amafaranga yo kwa Muganga" uyu ni umugani w'umugenurano wo mu rurimi rw'icyongereza n'igifaransa. Pome rero ni urubuto ruryoha kandi rukanavura.

Ibyo pome ivura: umunaniro, rubagimpande, ubwandu n'akabuye mu rwungano rw'inkari ariko cyane cyane igabanya ipfa n'inyota ku bashaka kugabanya umubyibuho.

Pome ivura kandi impiswi kuko imira imyanda y'udukoko tuba mu mara akabyimbuka ndetse akumuka. Yoza amara kuko iyo umuntu ayiriye mu nda nsa mu gitondo yagugaye, arushaho kugubwa neza nyamara kandi ibiri amambu ikanafumisha.

Paume itera imbaraga kandi igatuma ubwonko bukora neza.

Paume ivura indwara nyinshi zerekeye imyanya y'igogorwa, iy'ubuhumekero, iyo mu ngingo, umwijima, impyiko, umubyibuho ukabije, kuribwa umutima, umuvuduko ukabije w'amaraso ku buryo abashaka kurwanya ubusaza bw'imburagihe, bakwiye kwihatira kurya icyo kiribwa.

Uko pome zikoreshwa: Umutobe wa pome: gufata ikirahuri buri munsi mu gitondo bituma wirirwa uhagaze neza.

Ushobora no kongeramo umutobe w'indimu n'uwa karoti kugira ngo urusheho kugoira imbaraga; Gutogosa pome: pomu ikasemo kabiri barayiteka ikamara igice cy'isaha muri litiro y'amazi.

Amazi avuyemo agirira akamaro abumva bafite integer nke ; Gutogosa ibishishwa by'igiti cya pome garama 100 muri litiro y'amazi.

Kunywa udukombe 5 ku munsi bituma umuntu agira imbaraga agaca ukubiri n'umunaniro ;

Urubuto rwa pome kandi rubonekamo imyunyu ngugu itandukanye nka potasiyumu, manyeziyumu na Fosifore.

Urwo rubuto runagabanya cyane kuba umuntu yafatwa na kanseri ndetse no kuba imiyoboro y'amaraso yaziba.

Pome ni urubuto rwiza cyane ku bantu bakina imikino inyuranye ; Vitamini C iba mu rubuto rwa pome, yibera cyane cyane mu giishishwa no hafi yacyo.

Niyo mpamvu ari byiza kuronga pome mbere yo kuyirya mu rwego rwo kubungabunga isuku y'ubuzima.

Izindi ntungamubiri ziboneka muri pome harimo vitamini B1, B2, PP, B5, B6, B9, Provitamini A ndetse na vitamin E ikora mu mubiri nk'irinda gusaza imburagihe.

Source:.......