Ibiribwa bivura (7) :

Ipapayi :

Ipapayi ni igihingwa cyagereranywa na Farumasi kuko ibyacyo byose bivura.

Indwara zivurwa n'ipapayi: Kutagira ingogorabiryo ihagije, inzoka zo mu nda cyane cyane teniya, ipapayi ituma igifu gikora neza, ivura ibibyimba n'igugara ridakira.

Uko bategura umuti: Amata y'ipapayi ubona iyo usharuye igiti, ipapayi ikiri igitumbwe nka garama 20 ukavanga n'ubuki n'amazi ashyushye. Ushobora no kujandika amababi y'ipapayi muri litiro 1 y'amazi abira.

Ipapayi ni imwe mu mbuto zikungahaye kuri vitamin bityo bakayiha ububasha bwo kuba yagira umwihariko wo kurwanya indwara zimwe na zimwe harimo na kanseri, indwara y'amara n'izindi.

Ipapayi ni urubuto ruzwiho kugira uburyohe bwinshi kandi rukungahaye kuri vitamini A, vitamin C ndetse na vitamin E.

Uru ruhererkane rwa za vitamin rutuma umuntu agira ubushobozi bwo kutarwaragurika bitewe n'uwo mwihariko wo kurwanya indwara zitandukanye.

Umuntu wihatiye kurya ipapayi ntapfa guhura n'ikibazo cya kanseri ikunze kwibasira agace gahera ku rura runini. Ipapayi ni umuti mwiza ufasha urura mu igogorwa ry'ibiryo cyane cyane ku bantu bakunze guhura n'ikibazo cyo kwituma bibagoye (ukugomera).

Intungamubiri zibonekamo zigira uruhare rukomeye mu gukiza tumwe mu dusebe tuboneka mu nzira y'igogorwa.

Mu gihe wagize ikibazo cyo kutituma neza, wafata ipapayi ukayivanga n'izindi mbuto ukarya cyangwa ukayifata nyuma y'amafunguro asanzwe.

Ushobora gufata amata, ugashyiramo ipapayi nyuma ukavangamo n'ubuki ariko bigakorwa n'umuntu ubikurikirana cyane, akamenya neza ingano ya buri kimwe kiri mu mvange amaze gukora.

Ipapayi uko ryaribwa kose, usanga riba rifite umwihariko wo kurwnya indwara zinyuranye, harimo na kanseri ifata mu nzira y'ibiryo cyane cyane mu rura runini.

Kurya ipapayi birakenewe ku bantu baribwa mu nda, n'abafite ibisebe byo mu mura, impatwe ya twibanire no kuribwa umugongo.

Ishu:

Ishu rikiza ibibyimba byo ku mubiri n'ibyo mu gifu.

Indwara zivurwa n'ishu: Impiswi, imitugannyo, amacinya, ubushye, akamenamutwe (migraine). Urwungano rw'inkari, guhumeka, umutima, igogorwa, umwijima, umunaniro, kubabara mu myakura, kuribwa umugongo, rubagimpande; ibibazo byo kugagara amaguru.

Ishu rivura ibibyimba by'imbere n'iby'inyuma. Icyo kiribwa kirwanya ibura ry'amaraso, sikorubiti (ibura rya vitamini C), kikagabanya n'isukari mu mubiri. Ishu ryoza amara rikanirukana inzoka zo mu nda iyo urifashe mu nda nsa.

Icyitonderwa: Kurya amashu kenshi bishobora gutera umwingo!

Marakuja:

Marakuja, cyane cyane ka gashishwa k'imbere,ifasha kurwanya indwara zitandukanye.

Kurya marakuja cyane cyane ka gahu kabonekamo imbere,bifite uruhare rukomeye mu kurwanya indwara ya Asima, kuko bituma umuntu adakunda gukorora inshuro nyinshi.

Ako gahu karimu birwanya umuvuduko ukabije w'amaraso, mu gihe umuntu abashije gufata marakuja inshuro nyinshi,nko kuri bamwe barware mu ngingo cyane cyanew mu mavi, bakwiye gufata marakuja bityo ikabasha kugabanya uburibwe mu buryo buhagije.

Umutobe wa marakuja ushobora kwifashishwa mu kugabanya umuvuduko w'ugukura k'utunyangingo tudasanzwe tw'umubiri tugira uruhare mu gutera kanseri.

Marakuja igira uruhare mu kugabanya ibibazo bifatanye isano n'imikorere y'urwungano rw' itembera ry'amaraso.

Ni muri ako gahu kandi habonekamo akarandaryi gafasha cyane cyane umubiri mu gutuma igogorwa rirushaho kwihuta,ndetse no kugenda neza muri rusange.

Source: .........