Iyo wamaze gufunguza email muri Gmail hari igihe ukenera kureba niba hari ubutumwa bakoherereje cg ugakenera koherereza ubutumwa (email). Uzakenera kujya muri email yawe, turebere hamwe uko wajyamo! 
  
Urakenera: 
-   Mudasobwa ifite internet. 
-   Kugira porogaramu ya intereneti, ishobora kuba ari Mozilla, Google Chrome, Internet, Opera.
 
Intambwe ya 1: Iyo mudasobwa yawe ifite internet kandi ikora neza ufungura porogramu ya internet (Mozilla cg Google Chrome). Ugafungura ya porogramu, yagunguka ukandikamo  www.gmail.com  ugakanda Enter
Intambwe ya 2: Hafunguka aho bakubaza kwandikamo email yawe (Username) ukayandikamo, hasi bakakubaza ka kajambo k`ibanga (Password) ukakuzuzamo. 
Intambwe ya 3: Iyo umaze kubyandikamo uhita ukanda kuri Sign in, uhita ugera muri email yawe ukabasha gusoma no kwandika.