Umuntu yakwibaza niba kwiga amazina y'inka ubu hari akamaro bifite. Uwabyibaza ntibyaba ari ugutazira.
Birumvikana ko muri ibi bihe ndetse n'ibizaza ntawe uzongera kujya mu byo kwita inka.
Ariko kumenya ubuhanga bw'inganzo iyi n'iyi ya kera nta cyo byishe, ndetse ni byiza.
Cyane cyane byagira akamaro mu gihe umuntu yacengera iyo nganzo, hanyuma yamara kumucengeramo na we akaba yafatiraho akayikoresha mu bundi buryo.
Nka Musenyeri Alegisi Kagame yacengeye iyi nganzo y'amazina y'inka, hanyuma aza kuyigenderaho ahimba "Umuririmbyi wa Nyiribiremwa" n' "Indyoheshabirayi".
Byongeye kandi umuntu ushaka kumenya ubuhanga bw'abahanzi b'i Rwanda ntagere kuri iyi nganzo y'amazina y'inka, ngo arebe ubuhanga bw'itondeke ripimye, yaba atakobwe byinshi.
Ubwo buhanga bw'itondeke ripimye bavuga ko ntaho rikunda kuboneka muri Afurika uretse mu Rwanda (Francis Jouannet ), Prosodo1ogie et Phono1ogie Non Lineaire, 1985, p.73).
Ibyo byaba ari nka bya bindi byo kwambara ikirezi ntumenye ko cyera.
Mu mazina y'inka harimo ko ubuhanga buhanitse.
Uretse ubwo buhanga bw'itondeke ripimye, usangamo injyana, ari iy'isubirajwi, ari iy'isubirajambo; usangamo ubuhanga bwo gukoresha ijambo ryabugenewe; usangamo uburyo bwo gukoresha imibangikanyo; usangamo imizimizo myinshi inyuranye.
Usangamo n'icyo abisi ubwabo bita ingaruzo.
Ni ijambo risingiza cyangwa se interuro y'amagambo asingiza abami muri rusange cyangwa ingoma, hakaba n'asingiza umwami uyu n'uyu, ibikorwa bye cyangwa amatwara ye.
Uwashaka kumenya imyifatire y'Abanyarwanda bo hambere, agashaka kumenya ibyo babaga bimirije imbere, yabisanga mu mazina y'inka.
Ubutwari n'umurava birasingizwa, ubupfura no kwanga umugayo bikamamazwa.