Umwe mu baharaniye ubwigenge bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikitwa Zayire, kugeza na nubu bakaba bamufata nkintwari ari we Patrice Emery Lumumba, Abanyekongo bose bamufata nkuwabashakiye ubwigenge.
Patrice Lumumba yavutse tariki ya 22 Nyakanga 1925 ahitwa Onalua yicwa ku tariki ya 17 Mutarama mu 1961. .
Yabaye Minisitiri w'intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma iza kwitwa Zayire iyoborwa na Mobutu Sese Seko ava ku butegetsi irongera isubira ku izina ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Afatanyije na Joseph Kasavubu bashakiye Abanyekongo ubwigenge bwa Congo Mbiligi.
Lumumba afatwa nk'intwari ya mbere icyo gihugu cyagize.Yishwe ku bufatanye bwa bamwe mu bayobozi b'igihugu cy'u Bubiligi bafatanyije na bamwe mu bayobozi b'Intara ya Katanga bashakaga gukorana n'Abakoloni mu rwego rwo kwikiza uwari ababangamiye yicwa n'inzego z'Ababiligi zifatanyije n'inzego z'ubutasi za Leta zunze Ubumwe za Amerika (CIA).
Patrice Emery Lumumba yatangiriye amashuri ye ahitwa Onalua ahitwa mu gace ka Katako-Kombe, yiga amashuri y'aba missionnaire ni ukuvuga abihaye Imana bari baje kwigisha muri Afurika ariko nabo bakaba baravangagamo na politiki. Ikizwi ni uko yari umuhanga mu ishuri, ubundi yiga mu ishuri ry'abanya Suwede kugeza mu mwaka wa 1954.
Yakoze kandi muri sosiyete icukura amabuye y'agaciro muri Kivu y'Amajyepfo anakora akazi k'ubunyamakuru mu murwa mukuru Leopldville ariyo Kinshasa y'ubu. Muri icyo gihe akaba yarandikaga mu binyamakuru bitandukanye byo muri icyo gihugu.
Yavumbuye ko amabuye y'agaciro yibwa
Akora muri sosiyete icukura amabuye y'agaciro nibwo yavumbuye ko ayo mabuye akoreshwa mu bukungu bw'isi kandi bikaba binakoreshwa mu rwego rwihishe ku buryo nta muturage wa Kongo ugira uruhare muri iryo cukurwa no kumenya uburyo bakoramo.
Yatangiye gushaka uburyo bwo kunga Abanyekongo bagashyira hamwe bakamaganira kure ama sosiyete. Yashinze ishyirahamwe ryitwa «APIC» Association du personnel indigène de la colonie) ishyirahamwe ryo guharanira uburenganzira bw'abanyagihugu.
Mu mwaka wa 1955 yabashije kuvugana n'umwami Baudouin wari mu rugendo muri icyo gihugu baganira ku buzima bw'igihugu muri rusange.
Muri urwo ruzinduko kandi yabashije kuganira na Auguste Buisseret wari Ministre w'Ububiligi ushinzwe ibyerekeranye n'Abakoloni ku byerekeranye n'iterambere rusange rya Kongo cyane cyane mu byerekeranye n'uburezi. .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Patrice Rumumba (2)