Uyu mwana nabyiruye,
Namureze mukunze,
Yari afite ubwenge,
Buvanze mu bwana,
Nkanibaza cyane,
Uko azaba bitinze,
Agakura akora nabi,
Aho yatobye akondo,
Ngo akurikize abandi,
Akabaka iby'iwabo,
Akabyita iby'iwacu,
Nabyumva ngahinda
Nti «Ntabwo mbishaka,
Ubusambo si bwiza
Ubukunze atabeshya
Aba yigira nabi.»
Aho amariye gusoreka
Ingeso ye ntiyacika
umunsi umwe ndamubwira
Nti «Subiza iby'abandi,
Ujye utwara icyo uhawe,
Icyo wimwe ugitinye.»
Uwo mwana uko ateye,
Biteye agahinda,
Aho yaroye neza,
Uko akwiye kugenza,
Ati : ndanze kugenda,
Ngo ntange ibyo ntunze,
Iyo utwaye iby'abandi,
Bakuzi bakurora
Ntibaze barwana,
Ngo bihe agaciro,
Mu maso y'abandi,
Uragenda ukayora,
Ukabita abatinyi,
Ukagwiza iby'iwanyu.
Ubwo aranga arahana
Nkagira ngo arashyenga
Naho aravuga akomeje.
Ati «Ndumva nahaze
Guteshwa ibyo nshima
Ngo nkunde ibyo ushaka. .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Ibyiruka rya Maheru (2)