Igisigo cya SEKARAMA ka MPUMBA
Iki gisigo kiri mu bwoko bw' «Ibyanzu ». Sekarama yagituye Umwami Kigeli IV Rwabugili. Mu 1936 niho Sekarama yakibwiye Alegisi Kagame, icyo gihe akaba yari amaze gukura atakibuka imikarago yose y'icyo gisigo.
Kigamije gushoza intambara yiswe iy'i Bumpaka ho muri Uganda y'ubu. Aho hantu ni mu karere kari mu burasirazuba bw'ikiyaga cya Rwica-nzige.
Ni igisigo cy'ubuse gikerensa igikomangoma cyo muri ako karere, cyari cyagerageje kwigomeka ku Rwanda gishaka gusubiza Ndorwa mu bwigenge kiyambura u Rwanda. Sekarama yagisize ahagana mu mwaka wa 1867.
Twibutse ko Umwami w'u Rwanda wageze muri ako karere bwa mbere ari Kigeli II Nyamuheshera. Yagarukiye kuri icyo kiyaga. Impamvu ari uko cyaziraga ko u Rwanda rwatera Gitara, igihugu Ryangombe umutware w'imandwa zibandwa i Rwanda akomokamo.
Naje kubara inkuru yaraye i Murori
Kwa Nyiramuyaga na Muhaya,
Murorwa yacyuye amahano
Za Busunzu zirayishoka.
Ikabamburwa n'ibihunyira
Ruhangwa-mbone rwa Ruhorera-mu- magambo,
Umuswa urayimitse mu kigunda.
Yapfuye urwa Ruvuzo
Yo yigereraga Mfizi ya Makuka,
Ikayigerera i Buri-ngeri.
Yashyitse nka Mushinyaguzi
Yaguye mu rukubo nk'impabe,
Yatsinzwe nka Karihejuru.
Naje ntabara impuha
Impundu ziravuga
Mu mirambi ya Kigali
Ziranamije ku Mutura-gasani.
Kandi mbara inkuru ntikuke
Y'uko wakukiye Muteri, Mutabazi
Ugatema ibyaro amajosi. .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Naje kubara inkuru (2)