Iki gisigo kiri mu bwoko bw'« Ikobyo ». Sekarama yagihimbye mu w' 1872. Kiravuga iby'Igitero cyo mu Lito, ari na cyo ise Mpumba yaguyemo. Sekarama yagituye umwami Rwabugili aho yari atuye i Rusagara ho mu Mvejuru.
Muri icyo gisigo cy' Ubuse, Sekarama araburira ingoma y' u Burundi «Karyenda» ko igiye gufatwa-mpiri n'iy'I Rwanda « Karinga ».
Naje kubika u Burundi
Bwa Rubarira-joro* rwa Bigashya,
Nasize icyago iwa Cyububira-tamu.
Nasize i Nkoma bicika,
Inkungugu iryana i Nkotsi
Biyabira umurwano wawe.
Canira uze nzikwereke .
Ni iza cya Kimuga,
Nta mugabo zizeye,
Zakwiye imisozi yose
Nanjye mbwira Umwami ibisigo,
Ishakwe irakoma,
Nanjye mbwira abagabo inzoza ya Bugabo.
Ntare we ntakigira aho atura iwabo
Na njye ino ndatambira ingoma,
N'ingoro yaganje
Igaca ibyaro ku migisha.
Naje ndi insongerezi ya Ruseke
Kwa Rusumira-ndonyi* rwa Gikebya-mato,
Barahinga imbuto yaho
Ikaba urukungu.
Babaye inkungu ubwo bakumyeumuhinza
Barakonje imbeho,
Wa muyaga urabahuha mu muraha.
Nzarora aho ucukura amahanga
Rusanga yacaniwe,
Ugaca ibyaro ku migisha.
Nzaguha impundu zitendeje iminega
Ntambire Abakwiye n'Abatsinzi,
Rugaza ukambika Rugina. .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Naje kubika u Burundi (2)