Nyakayonga ka Musare wa Karimunda
Ukwibyara gutera ababyeyi neza
Batambira b'ineza,
Munozandagano wa Nsana ya Buhanza,
Mu kuva iwa Nyamuhanza.
Muhanuzi wadutsindira amahano,
Muhumuza umuhozi.
Waturiha ibyo yagurwa i Kiganda,
Kigeli cya Ngerekera.
Uko muturuka isoko imwe,
Niko musangiye ingeso!
Muri Imisumba ya Rusuma-migezi,
Mwabweho kwa Gisanura
Amasugi yanyu azira igisasa!
Mwarashatse birabakundira,
Mwameze amaboko arabakamira
Inka mukoye mu Byaguka
Zibagwiriza imihana.
Imfura nzima isubira ku izina rya se,
Bagasanganizwa n'impundu
Yakura impuha!
Mpagarije kure ya Mwuhirakare wa Mukanganwa,
Yari yagishije I Bunyambo Nyarume!
Ni Rumeza nyiri uburezi
Buzamagana amacwa,
Aca inka mo amaziri.
Mazina ya Gasenda,
Adusendera imisaka ya Rusenge!
Mwahonotse mwese,
Kurya mucurwa n'inyundo ziramye!
Muri abarenzi bo mu mirinzi ya Cyarubazi!
Mwebwe ho Abanyacyilima
Muzira icyangwe mu minwe!
Mwameze Ibiganza bitatugwabiza,
Mugira amaguru atugabira
Abagabe b'i Ruganda,
Mwitwa ingendutsi
Mwatubereye imbyeyi n'Imanzi.
Muri Abami b'Akamazi, .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (2)