Igisigo cya Sekarama ka Mpumba
Nacumuye iki Mwimanyi!
Sinacumbye urugomo wimye!
Sinatangiriye abagenda;
Sinashinze inkoto mu nzira;
Sinambuye n'abahanju,
Ngo uwanyaze agire ngo ndi n'icyaha,
Nkwiye icyasha mu mutwe!
Sinaciye mu iteka wagabanye,
Ingoma yahamagaye abagabo,
Umugaba nagira ati: «Genda utabare,»
Nti: «Genda uzihe abandi,
Ndanze kuzitabarira!»
Sinanywereye no gusinda,
Ngo ntuke Umunyiginya wavutse kwa Gihanga,
Nibagiwe Forongo2, ko yadutsindiye inka yaje!
Sinatutse n'Umwega wavutse kwa Makara
Nibagirwe ko yatubyariye ubukombe buhamye!
Sinimanye n'irembo ngo nugarire amarembo,
Mpime abagenda, urwo rubwa ruze!
Ntiyantangiriye njya kwambuka,
Ngo namfatira hakurya y'uruzi,
Azane uwanyambukije dupfane!
Sinaciriye iriza icyuho,
Sinakajije inkota,
Sinagenze nyakijoro!
Sinabanze umuheto bwije, ngo amfatire mu cyuho,
Ati: «Nimurore uhora yugurura amarembo y'abatunze,
Kujya kurora incubizi mu rugo!»
Ntiyanyaze yaragabanye mu rugo rwa Yuhi,
Ngo ampimbire ibicumuro by'uko nahunze mu rugerero
Ntiyari n'uwacu wagize ubwiko,
Ngo nacyura igihe, ati: « Nsezerewe ndi umunyazi!»
Sinahunze ingabo zihindanye ku rugamba,
Ngo agire ati: «Uriya musizi wa Serugo,
Nimwitegereze ahunganye umuheto!» .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Nacumuye iki Mwimanyi ? (2)