Musaninyange aza kunsura
Yaje wese yisukuye,
Urusogo rw' umuteto w'ubutoya
Rukimutemba amatama yombi,
Uko atambutse agatengerana.
Yanze ya manywa rwahangu,
Ngo ejo uruhayi rw' iryo zuba,
Rutamuziga uruti agahwera,
Dore ko ari agati kagitoha
Imirase ihungira kagahonga.
Narategereje nsha uwo mutaga,
Ntabwo nateshutse na gatoya
Umutima uterekeye iribori.
Ni ikirenga we azaramba,
Ntiwarambirwa kumureba,
N'iyo urengeje icyumweru
Uba ukimurangamiye umurata.
Ubwe agira ibyuzo by' ubudatuza,
Bikaba ibyuzuzo by'uburanga
Iyamwihangiye yamuhaye.
Jye nararebaga ndunguruka,
Nkamuririmba nkarindagira,
Mu nzu hose boshye uzonzwe
N' inzozi nyinshi z'urujijisho.
Inzu yari yenze kwijima gato
Ndeba umunsi ukondakonda
Ukuba kiberinka uyegeranya;
Imirase mu ijuru ry' umujijima
Igasurusumba insomya amahembe.
Yoga mu nzu ihagira inyanja
Na yo ngo isanganiye iyo nyange.
Yatambukaga ateraguza,
Agana aho ntereye mutegereje.
Agikoza intambwe imwe mu muryango
Umutima utangira kuvumera
Nk'uvugutira umurya w'inanga.
Inama twembi turayihuza,
Njya kumusanga nti «gira abana »,
Ati «ngire abawe turere twembi.» .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Nugururiye Inyange (2)