Naraye urukumbuzi runsaguka ku mutima
Nti «Bucye nsange umugabo untunza,
Tujye gutarama mu Ndinzi.
Ndamukumbura sinsibire,
Ngasa n'imvura ikumbuye Igihugu;
Ngasubiza iyo mu Mpungwe,
Ngenda ay'abasore,
Ay'abasaza nkayarorera!
Naterera i Karimba.
Ngasanga umurimbo uvuna umushongore,»
Tukavugana vuba atanshyaniriza amagambo
Ati «werekeje he se Nyarusaza!»
Nti «ndasubiza iya Kayebe !
Ndagenda ay'intashya,
Ndataha kuri Nyabyunyu,
Ubu kare mu mashoka !
Ndahasanga incuti yo kwa Yuhi,
Twuzuye ubukeye n'ubugumya kwira,
Tukimanira ijabiro!»
Ubwo ngusanze se ntuntote ngo naratinze
Ngo sinaje gutamba ineza
Umunsi utaha i Munanira!
Isango yaho sinari nyizi,
Uti « kare kare nerekeje i Sheke,
Uzinduke ushyire ku nzira,
Uzambukire ku Kamana,
Ariko se we waramutse Marembo atsindura amariza?
Waramutse Biheko nsanze byambaye ibirezi,
N'ibi birori byawe biri aha?
Uragahora ubyirorera, bikunganira Yuhi!
Ese waramukanye n'intwari mutaramana rikarenga,
N'abazava ku Wamavubi bakagusangana na zo?
Mbese waramukanye n'aba batesi mutaramana,
Bukarinda bucya utabashyanirije amagambo?
Mbese waramukanye n'urugo rwawe,.../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Urukumbuzi rwa Sekarama (2)