Mutima muke wo mu rutiba (1) :

Umunsi umwe imbwa yarakugendeye ijya gushaka ubuhake ku ngwe.

Ingwe irayibwira iti «ko imbwa mukunda amagufwa, naho twe tukayazira, naguhaka nte?»

Imbwa irayisubiza iti «impamvu duhekenya amagufwa, ni uko tutabona inyama; mbonye inyama, amagufwa se kandi nayashakaho iki?»

Ingwe iti «genda ujye wirinda amagufwa, inyama nzajya 'nziguhahira! Nuko iremera birabana.

Bukeye ingwe ibwira imbwa iti «umuja ni cyo akora, abana banjye ngaba,
ujye ubanderera, nimpiguka ubanzanire bonke;
ninjya guhiga usigare ubarinze, ubakinisha boye kugira irungu.
Kandi nongere nkwibutse, uramenye ntuzagire igufwa uhekenya, ritazanyicira abana.»

Imbwa iti «nzagenza neza uko ubishaka.»

Ingwe iramukana umuhigo iragenda.

Imbwa irya inyama nyirabuja yayisigiye, inakinisha ibibwana.

Ingwe ihigutse, iha imbwa umuhigo, iranayibwira ngo izane abana bonke.

Imbwa izana ikibwana kimwe kirabwagaguza, gihaze igisubizayo izana icya kabiri, kirangije izana icya gatatu, ingwe irishima cyane.

Imbwa ikarya inyama, amagufwa ikayata ku gasozi.

Hahita iminsi ibigenza ityo.

Hanyuma ingwe ikajya itaha ubusa, inyama zirabura, imbwa irasonza.

Umunsi umwe, ingwe ijya guhiga kure.

Imbwa inzara iyirembeje, ijya aho yajugunye amagufwa. Yegura igufwa rimwe, irahekenya: kogoco, kogoco, kogoco! .../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji (page)Mutima muke wo mu rutiba (2) ...