Uyu mugani, bawuca iyo babonye umuntu wanze gukora icyo abandi bazashobora; ni bwo bagira, bati "Si we kamara, nimumwihorere abandi bazarukemura".
Wakomotse ku mugaragu wa Muvunyi wa Karema witwaga Kamar; mu ipfa ry'Ibisumizi bya Ruganzu ahasaga umwaka w' i 1500.
Kamara uwo yabayeho ku ngoma ya Ruganzu Ndoli, ari umugaragu wa Muvunyi wa Karema (akaremajwe n'ibyuma mujya mwumva wari intwari mu Bisumizi).
Yabyirukanye na byo, ibitero Ruganzu yateje byose na we yabitabayemo.
Yari intwari nka ba shebuja.
Ku gitero cya nyuma cya Ruganzu cyo mu Musaho wa Rubengera ari na cyo yaguyemo yishwe na Bitibibisi, umurambo we Ibisumizi birawuheka, bikagenda bibwira rubanda ko Ruganzu aberanye (arwaye).
Ntibibabwire ko yatanze, bimujyana iwe ku Mwugaliro (Kigeme-Gikongoro).
Bamutungukanye ku munyanzoga we Rusenge, na we bamubwira ko Ruganzu arwaye.
Rusenge abaha inzoga baranywa, bamaze gusinda havamo umwe mu Bisumizi, abwira Rusenge ko Ruganzu yatanze.
Rusenge yumvise ko shebuja yapfuye, agwa mu kantu biramubabaza cyane, aca mu nsi y'urugo, hakaba igiti cy'umuvumu, akimanikamo arapfa.
Ibisumizi bigumya kumutegereza biramubura.
Bamwe bararyama abandi basigara baraririye umurambo wa Ruganzu.
Mu gitondo babona Rusenge aho yimanitse.
Bahera ko baremerwa (bikorera) umugogo wa Ruganzu bawujyana i Rutare, barawutabaza (barawuhamba).
Bamaze kuwutabaza bashyira nzira, bataha ku Ruyenzi.
Mu gitondo bafashamo, bataha mu Ruhango rwa Mutakara na Nyamagana.
Bukeye bahava ku gasusuruko.
Ubwo bajyaga kwa Ruganzu i Ruhashya na Mara mu Busanza.
Bageze mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange bahura n'ingemu kwa Ruganzu babagemuriye.
Baricara baranywa.
Bamaze gusinda havamo umwe, ati "Kandi ba sha, burya Rusenge aturusha ubugabo! Abandi, bati "Kuki?"
Ati "Kuko twabyirukanye na Ruganzu tukiri bato, akaduhaka, akaduha inka n'imisozi tugakira, none uwo yahaye inzoga akaba ari we wamwiyahuriye tugasigara!"
Ubwo bose batera hejuru bati "Koko Rusenge aturusha ubugabo!"
Ubwo bamaze kubyiyinjizamo, bajya inama y'uko babigenza, bati "Nimwicemo amatsinda abiri; rimwe rihagarare hakurya hariya i Kigoma, irindi rigume hano i Muyange, maze tujye duhurira muri iki gikombe turwane twicane dushire".
Inama barayinoza.
Banywa za nzoga ihutihuti; zimaze gushira barambara, bararwana.
Bageza hagati bagahagarara, itsinda rimaze gushogosha rikivanga n'irisigayemo benshi, bakwongera bakitoranya bakarwana, bityo bityo, ku ndunduro abarimo Muvunyi na Kamara bamara abo babangikanye hasigara icyo gice barimo.
Na bwo bongera kwicamo ibindi bice bibiri.
Na none ikirimo Muvunyi na Kamara kimara ikindi.
Bongera kwicamo kabiri. Birongera biba kwa kundi.
Noneho hasigara Muvunyi na Kamara bombi basa.
Muvunyi abwira Kamara, ati "Ubu ngiye kwiyahura maze unsonge, nurangiza utahe ujye kutubika!" Ubwo ariyahura.
Kamara abonye shebuja yiyahuye amaze no kumusonga, yanga kugenda asize intumbi za ba shebuja zandagaye aho kuko yabonaga birimo ububwa.
Ni ko gukoranya intumbi zose azihamba mu myobo y'inyaga yari aho, amaze kuzihamba na we ariyahura, amaze gusaba umwe mu batwa b'insigarizi kumusonga.
Uwo mutwa na we amaze gusonga Kamara ariyahura, Ibisumizi bishira bityo.
Ruganzu abikwa n'indorerezi zaje zigemuye.
Kuva ubwo rero ibyo Kamara yakoze bimuviramo ishimwe ryamamara mu Rwanda, babona umuntu wangiriye gukora ikintu, bati "Nakireke si we Kamara".
Ubwo baba bafatiye kuri Kamara umugaragu wa Muvunyi wahambye Ibisumizi byose wanyine.