Uyu mugani bakunda kuwuca iyo babonye ibintu bimeze nabi kubera kirogoya ibirimo.
Ni bwo bavuga bati "Arimo gishegesha ntavura".
Uyu mugani wakomotse kuri Gishegesha cya Bungura mu bibungo bya Mukinga ahahoze ari muri Gitarama, ahagana mu mwaka wa 1600.
Ubwo hariho umugabo Bungura akaba umutoni w'akadasohoka wa Nyamuheshera. Bukeye kubera ubwo butoni, Nyamuheshera amugira umutware we, atwara Nduga yose na Mayaga.
Haciyeho iminsi, i bwami bamuha igihango, bamushyira mu bapfumu baragura inkoko n'intama.
Bukeye Nyamuheshera araberana (ararwara), imbuto ye bayiha Bungura n'umuhungu we Gishegesha ngo baragure inkoko.
Bamaze kuyijyana, abandi bapfumu yasanze ibwami mbere barijujuta, bati "Hari ubwo Bungura n'umuhungu we Gishegesha ari bo bahawe imbuto y'ibwami batazi n'iyo bigana."
Ni uko Bungura n'umuhungu we baragurira inkoko barayeza.
Bamaze kuyeza, baza kuyihereza Nyamuheshera, arayakira arayambara.
Amaze kuyambara, indwara iramukomerera aratanga (arapfa).
Bagenzi ba Bungura b'abapfumu babibonye bahera ko bakwiza inkuru ngo Bungura n'umuhungu we Gishegesha bararikoze.
Ngo bahereje umwami Imana y'umucuri (iteze).
Inkuru iramamara ikwira igihugu cyose, bavuga ko Gishegesha na Se Bungura ari bo batumye umwami atanga.
Guhera ubwo Bungura n'umuhungu we bagira ubwoba baracika, bahungira i Bugesera kwa Nsoro.
Bagezeyo bahakwa na Nsoro, bamubwira ko bacitse mu Rwanda, kandi ko bari abatware b'umwami, ariko bamuhisha icyo bazize.
Nsoro arabakunda cyane kuko bari bazi kumasha no gutera imyambi, bituma abatonesha, abagabira ubutware.
Haciyeho iminsi mu Rwanda bimika umwami uzungura Nyamuheshera, hima Mibambwe Gisanura. Amaze kwima ararabukirwa.
Inka ze z'indabukirano zigabanwa n'umugabo Mugongo w'Umucyaba, ukomoka i Bufundu, agabana n'ibya Bungura byose n'inyambo z' i bwami yaragiraga.
Biba aho, bukeye ibwami bakura Gicurasi, Mugongo acyura inyambo basanga zaronze cyane (zarananutse).
Inshuti za Bungura ziboneraho kubwira ibwami ziti "Izi nyambo nizigende zipfe zazize nyirazo wari uzifashe neza rubanda bakamurenganya, bamurega ibinyoma ngo ni we watumye Nyamuheshera atanga."
Gisanura arita mu gutwi, abwira ababivuga ati "Nimumunshakire uzamumbonera nzamuhemba."
Ubwo Mugongo wari wagabanye ibya Bungura aranyagwa, inka n'imisozi bishingwa uwitwa Karake bategereje Bungura.
Ubwo inshuti za Bungura zirishima, zigurira abatasi b'i Bugesera ngo zijye kubonana na Bungura.
Zigeze i Bugesera zisanga Bungura yarapfuye, zibwira umuhungu we Gishegesha ko akwiye gutaha akajya mu bya Se.
Gishegesha ati "Sinata ibintu twari dufite, ngo nje mu mahane y' i Rwanda."
Inshuti za Se ziranga ziramukuba ziti "Uko ni ukwivutsa umugisha, gusubira iwanyu kandi ukabona n'ibya so ntaho bihuriye no guhera mu mahanga!"
Ziti "Ngwino tukujyane."
Hagati aho Gishegesha ataragaruka mu Rwanda, Nsoro amugabira inkiko iherereye ku Rwanda hafi y'icyambu cya Nyamwiza.
Bukeye benewabo na Gishegesha basubira i Bugesera kumubwira ko yigirira nabi, bati "Inka za so n'ingabo byose byarashinganywe ni wowe bitegereje, none wikwivutsa ibya so."
Bamaze kumurembya, aremera bagarukana mu Rwanda, ahageze Gisanura amusubiza ibya se.
Haciyeho iminsi mike, Gisanura ashaka gutera u Bugesera, Gishegesha ati "Ndabajya imbere mbereke inzira nziza yo gutera u Bugesera."
Abanyarwanda baratera bambukira ku cyambu cya Nyamwiza, batungukira mu gihugu cya Bugabo, umugaragu mugenzi wa Gishegesha akiri i Bugesera.
Bahageze banyaga inka zose zo muri icyo gihugu, ntihasigara n'imwe.
Barazikukumba bacyura iminyago mu Rwanda.
Bugabo amaze kumenya ko ari Gishegesha weretse Abanyarwanda inzira, ati "Arimo Gishegesha ntavura!" (Kuko Abanyarwanda bamunyaze inka ze atarazimarana iminsi kandi inzira bayeretswe na Gishegesha).
Uwo mugani witiranwa n'undi bavuga ngo "Arimo gishigisha ntavura" ariko imvano ya Gishegesha ni amata, na yo iya gishigisha ni amatezano.
Gishegesha = Kirogoya.