Gaju iriruka nkirenga - Umukenke.
Ayiii !!!! - Umukecuru wabuze injigo ye.
Vunjavunja Nkungu iryame - Umukecuru unnya ku gihuru.
Mu gikombe ngo hobeka - Umujugujugu mu ihene.
Bijugujugu bya ati po !!!! - Umujugujugu mu ihene.
Ngiye nca amayogi ngera iyo nshaka - Umuhunda.
Karashonda inzira - Umuhunda.
Mvuye aha nshumbagira ngera iyo nshaka - Umuhunda n'icumu.
Karenze impinga kannya ibuye - Umuhumetso.
Akigize umugozi kakigira umuganda kagashyira umwami ku murwa-Umuhotora-Umuhoro.
Nagutera ikikakika - Umuhoro.
Karazigurira - Umuhiro ku ntango.
Gihe umunzeri - Umuhinzi umwe mu murima.
Inkuba ikubita ikwerekeje umugongo - Umuheto.
Imparakajosi ya Nyamujyana impara ironsa batanu - Umuheto n'imyambi.
Umwana wanjye yavutse afite inda - Umuheha.
Inkongoro iratemba ikijyaruguru - Umuheha.
Kiti tiku kiti dumburi kiti databuja nkumbuye i Rwanda - Umusemburo mu kibindi.
Urarenga mpinguka - Umusaza n'umwana.
Karatemba shyashyari - Umusaza ku cyahi.