Ibisakuzo (8) :

Agatiritiri kaje kaduruza, kaje kuzatina umugabo - Umusoro.

Kavuye aha kabatinatina kagera mu gahinga kakibatinaguza - Umusoro.

Nshagawe ntari umwami - Umusore warongoye.

Akavumu k'iwacu ni Mbimburamahina - Umusore ubungira inkumi.

Ibuguti ibuguti-Umusore ubugutana ingabo.

Shirika amazinda ngutume ikuzimu - Umusomyo mu mazi.

Rukara rw'amacece aturutse hirya wayacekwa-Umusirikare.

Fata inkoni ngufi turagiye ku manga - Umusigati.

Nyamunsi aragendera hejuru y'urupfu - Umushoferi w'indege.

Tora inkoni ntore indi tujye guhonda intanoga - Umusenyi.

Fata agahini mfate akandi tujye gusekura umutanoga - Umusenyi.

Mfukumfuku yatura so ku mucaca - Umusemburo.

Nagutera Mukara ikamwa ayera murumuna wa Muhoro - Umuyenzi.

Inka zanjye zaragiye zigarukira mu mpinga y'abankunda - Umuyaga.

Nagutera ikigira izina ntikigire ibara Umuyaga.

Kubira so hepfo mukubire haruguru tumwite Rwabuzutu - Umuyaga.

Mutamu iriruka ntirenga - Umuyaga.

Nagutera ikigira izina ntikigire ibara-Umuyaga - Umusuzi-Amazi Ngira inka igakamwa igaramye bwira ikubama - Umuvure.

Ngira inka nkayivanaho uruhu igasigara ihagaze - Umuvumu.

Kavumbutse kavuga amangenge - Umuvumbuko w'intare.

Ntereye akabuye mu gihuru kagaruka kavuga amanzenzi - Umuvumbuko w'intare.

Kirisha amazuruUmuvuba.