Ibisakuzo (3) :

Nyiramahenagurwa - Urutare rwo ku nzira.

Mugongo mugari umpekera abana.- Urutara (uburiri)

Wambukije umwami utagira amaguru - Urusyo.

Nagutera Rutare rwa Sebayanda rwasa ingimagihumbi - Urusyo.

Mweru n'iyayo - Urusyo n'ingasire.

Kwa Bukoco barakocagurana - Urusyo n'ingasire.

Igira inyuma y'inzu uce inkoni y'umuze n'umunzenzi - Urusogo n'urusogi.

Ubugeni bw'ino burampuha - Wabaza ubuhiri mu muhini !

Ibuka hakurya - Utuzu tw'abashumba.

Turatemba shyashyari - Utuzi ku rutare.

Katemba igogo - Uturaso ku murundi.

Turadundaraye - Utubyi tw'umushumba.

Gacika gasubiraho - Urwara.

Ndica simporwe - Uruzi.

Nahinze umurima utagira ikiyorero - Uruzi.

Nagutera uruyongoyongo rwa Nyirabaha rwimiye i Nduga rukabyarira i Nduga-Uruzi- Ishami ry'uruzi.

Ngira umwana akabyara umugenda - Uruyuzi.

Nuriye umugongo nnya ibuye - Uruyuzi.

Nsimbutse umugande nnya ibuye - Uruyuzi.

Ngira inka nkayirya igenda - Uruyuzi.

Kajugujugu ka Kamatankoni mu kugukubita yarakuneshaga - Uruyuki.

Karusha umuntu kurunga - Uruyuki.

Buhiri bwa Kamango yakubitaga so amuruta ? - Uruyuki.

Aka kagabo ni gato ariko kakwirukana so-Uruyuki – Ivubi.

Nkurira umuhoro mu rutoki - Uruyongoyongo.

Rukondakonda umuhoro wo mu Kinyaga - Uruyongoyongo.

Ngiye inyuma y'inzu ntoragura umuhoro - Uruyongoyongo.