Umunsi umwe, urukwavu rwari runaniwe maze rwiryamira munsi y'igiti kinini cy'ipapayi, rurasinzira. Amapapayi y'icyo giti yari yarahishije cyane. Kubera uburemere, rimwe riza guhanuka, ryikubita hasi iruhande rw'urukwavu.
Urukwavu rukangukira hejuru rufite ubwoba, rukeka ko ari nyirumurima uruvuza amabuye ashaka kurwica.
Nuko ruhera ko rwiruka amasigamana rutazi iyo rujya, umutima waruhubutsemo!
Inkwavu zene warwo zirurabutswe ziti «turashize!
Nimuze duhunge natwe, naho ubundi biducikiyeho!»
Ziruka ubwo ubutarora inyuma ku buryo n'izindi zahuraga, zazomaga mu nyuma zitiriwe zisobanuza.
Ingeragere ngo zizibone ziti «ubwo ziriya nkwavu ziruka kuriya ntabwo ari gusa, ishyamba rigomba kuba rihiye. Nimuze duhungane nazo, byakomeye!»
Ingeragere zose zifata inzira ubwo zikurikira inkwavu.
Za mahuma ziza kwikanga iyo nkubiri, zicwa n'icyunzwe, ubwoba burazitaha.
Igitima kiradiha, zitunga ibizuru hirya no hino, amatwi zirayabanga.
Ziti «uwo munuko ni uw'ishyamba rihiye noneho akacu karashobotse.»
Zifumyamo!
Ni Bihehe mutayobewe, inzira zirayitora, si ukwiruka zica ibiti n'amabuye!
Ntibyatinda, imbogo n'amasatura birabukwa agashururu k'umukungugu, watumaga mu nzira y'urwo ruvange rw'inyamaswa.
Ubwo ni ko amabuye avuza ubuhuha iyo nkora yose.
Mu gihe zikirangaguzwa zigira ngo zibaze ibibaye, iz'udusore ziba zirahise zigurukira mu bicu ziti «ibintu biracitse, ishyamba ryahiye, n'amahirwe tugize ni uko inkwavu n'ingeragere zabimenye kare.
Ndetse nta gushidikanya, dukwiye guhungana na zo.» Zizikurikira ubwo. .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Ubwoba bw'inyamaswa (2) .....