Ngango ya Rugusha
Ngarambe yo kurinda
Nshumita bagwa
Nkagongesha nitwaje ingabo yanjye Rugimbabigwi.
Nishe umushi umushikazi arayidoda
Umwana ayigira ndende
Icumu rigornba intumbi
Narigize Ruzibanduru
Igikuba kiracika kwa Tabaro
Inkongi iravuga mu Maramba,
N' ibisiga byamuriye
Byabyutse bisinda inkaba
Bisingiza uwantanagiye.
Ndi Rutanyanduru
Ndi urwa Nyirimbirima
Ndi indongozi mu nziza
Gutera amacumu ku ruzi rwa Nyakarenga
Nari kumwe na Mugabo.
Ugendana inkornere
Nanze ko imfura zifatirwa
Abandi barahunga ndarasa
Inkota yanjye ni uruhuga
Ndi Rugina ndi Rwicabarundi
Ndi urwa Mukotanyi.
Iryo mbona mu gico
Ndyicisha igicuku kigeze
Ndi Ruhangara uwo indekwe yananiye
Ndi urwa ndanze guhunga
Nitwaza indengerabagabo.
Ndi uwa Rukoreranjuga
Ndi ubukombe bw'Umurindangwe
Umuheto wanjye ni inkare
Nta nkaka itarawuteramo
Nawuramvuye mu mataba ya Maza
Nawurangiwe n'abashotsi
Abashumba batawubonye
N'inkuba zawikubyeho.
Ndi Nziragukuraho
Ndi Nkubito ya Rukabu
Ndi Rutaramanaguhiga.