Habayeho umugabo akitwa Mwungeli, akagira abana mirongo urwenda n'icyenda. Umwana we w'umuhererezi akitwa Biraro Mutemangando. Bari abatwa; umwuga wabo wari uwo kubumba inkono.
Biraro Mutemangando we, yanga kubunba inkono, ahitamo guhiga. Yiga kurasa, akamenya kuboneza.
Bukeye se aramubwira ati «Ko abatwa batungwa no kubumba, nkabona utabyikoza wowe wibwira ko uzatungwa n'iki?» Biraro ati «Nzitunga, nzitungisha umwuga wo guhiga, uwo kubumba ndawanze.» Mwungeli ati «Ndaguciye.»
Biraro asanga bakuru be ati «Mwungeli yanciye none ndagiye.»
Abandi bati «Tukajyana.»
Bahaguruka bose ari mirongo itanu. Baragenda, ngo bagere mu ishyamba bica inyamaswa yitwa Isenge.
Barayibaga. Biraro abwira umwe muri bo ati «Jyana inyama uzishyire data, wenda yakwibwira, amenye ko nkiriho, nkimwibuka.»
Umuhungu muzima aragenda ageze kwa se atura inyama araramukanya. Mwungeli abwira umwana ati «Wabaga he wa ngegera we!?» Umwana ati «Ngiyo intashyo Biraro Mutemangando akoherereje.» Se ati «Genda umubwire uti garuka wicika mu rugo rwa so ntawaguciye.» Biraro aragaruka.
Bukeye haza Abanyarwankeri bari bagishishije inka zabo. Mutemangando ati «Nimuze tubanyage ziriya nka zabo!» Bene nyina bati «Tujya gupfa twaba tuzira iki?»
Biraro Mutemangando aratera, aratamika arekura umwambi, wica abantu batanu, uca hagati y'abandi uvuza ubuhuha unyura munsi y'imfizi icura umuborogo.
Arongera yoherezayo undi mwambi bugi bukeba, wica abandi batanu, na none uca mu nsi y'imfizi icura umuborogo, maze abantu arabahumba.
Biraro aratabaruka, asanga se yagiye kubunza inkono. Inka bazibyagiza mu rugo.
Mwungeli aje ati «Narabivuze, Biraro ni umusazi, izi nka z'abandi zaje hano zite?».../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Biraro Mutemangando (2) ...