Muganga yamwandikiye amacupa 2 gatatu ku munsi :

Umugabo Bazumvampehe yagiye ku kazi yasinze, noneho umukoresha we Gasyampeke ararakara cyane, ati "koko nta soni ufite zo kuza ku kazi wasinze?"

Undi ati "rwose urandenganya ibi byose ni muganga wabiteye!"

Umukoresha we ati "none se muganga ni we wakwinitse mu nzoga?"

Undi ati: "rwose ejo nagiye kwa muganga mbabara mu nda, noneho anyandikira umuti ngomba kugura; ariko uzi ukuntu nawe bandika. Icyo nabashije gusoma ku rupapuro rero ni ahanditse amacupa abiri, n'ahandi handitse gatatu ku munsi. Urumva nawe ibyakurikiyeho".