Umunsi umwe, uruyuki rwarabutswe isazi ku muzinga warwo, maze ruyibwirana uburakari ruti «uje kwenda iki hano ? Uyobewe ko muri udusimba tubi, mutagomba kwivanga n'abamikazi bo mu kirere?»
Isazi yumvise ayo magambo arayirakaza, maze igira ipfunwe, ariko ipfa kwihangana na yo, irasubiza iti «ni koko, ntawahakana ko ari icyaha kwegerana n'inkubaganyi nka mwe!»
Uruyuki rurihandagaza maze rubwira isazi ruti «mu miryango yose ntabwo wabona utunganye kandi ufite amategeko ukurikiza nk'uwacu.
Ibiryo byacu tubihova mu ndabyo zihumura neza; umurimo wacu ni ugukora ubuki buryoha cyane wabugeraho ukaba utabuvirira.»
Ubwo rwungamo ruti «mva imbere wa kanyamwanda we, gatunzwe no guhora kaduhira, gashaka ibigatunga mu myanda kabonye yose kandi kagatera abantu indwara.»
Isazi isubiza uruyuki iti «twebwe data tugerageza kwitunga uko dushoboye, ariko kandi ujye wibuka ko umukeno ari akavurwa kagakira, naho uburakari n'ubwirasi bikaba ingeso ipfa nyirayo yapfuye.
Muritonda mugakurikiza amategeko y'umuryango wanyu, ariko imigenzereze yanyu ni mibi.
Uburakari bwanyu butuma mupfa kuruma abo mwita abanzi banyu, kandi umenye ko ukora neza ashoboye, kandi agacisha make, aruta uwiratana imigenzereze myiza myinshi, ariko ivanze n'ubugome.»
«Nyamwirukira gushimwa yasanze umuyaga wamutanze imbere.»
Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 4,Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.70-71;
Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.