Ibyavuzwe n'abahanga 16

Hari ibidakunze kubana mu muntu umwe icyarimwe: Uburanga n'Ubuhanga, Ubuhanga n'Ubuhangange, Ubucakura n'Ubwenge, Ubutunzi n'Ubuntu, Ubukungu n'Ubumuntu.

Iyo umunyantege nkeya ahiriwe, isi iba ihuye n'akaga.

Nubwo isi idakunda ukuri kuko kurura, ni umwe mu miti y'ingenzi ikeneye.

Amahirwe,ubumenyi,ubwema n'uburanga byakugeza kure heza ariko imitekerereze,imico n'imyifatire nibyo bigena igihe uzahamara.

Ubutunzi bukomoka mu mufuka naho ubutindi bugakomoka mu mutima.

Gutunga byinshi udafitiye umwanya birutwa cyane no gutunga umwanya uhagije udafitiye byinshi kuko biguha amahirwe yo kwiyitaho.

Kumenya aho ugiye no gutegura urugendo neza biruta kugenda wihuta gusa ntakindi witayeho.

Ubumenyi n'ubuhanga ni ngombwa ariko ubwenge n'ubupfura byo ni akarusho.

Ibiryo nibitakubera umuti, bidatinze imiti niyo izahita ikubera ibiryo.

Ni byiza kurya kugirango ubeho ariko ntukwiye kubaho nk'ubereyeho kurya.

Kwihuta ni ngombwa ariko kumenya neza aho ugiye n'ikihakujyanye nibyo bitanga ikizere cyo kugerayo.

Ukugiriye neza ntibisobanuye ko agukunze n'ukugiiriye nabi ntabwo bihita bisobanura ko akwanze ahubwo byose bisobanurwa n'icyari kigamijwe.

Abahanga, abahanzi, abahanuzi, abasizi, abasinzi n'abasazi aba bafitanye isano kuko bose bavugisha ukuri.

Ubwato butekana iyo buri ku nkombe ariko siho bwakorewe kuba.

Biragoye hafi yo kudashboka kwireba ku birenge no mu kerecyezo icyarimwe, iyo wisanze uku usigara uhanze amaso ikirenge,igitsina n'igifu byawe gusa aha rero uzamara ubuzima bwawe bwose wirebaho,wizengurukaho urangire nk'utarabayeho.

Ibiza muntu abizanirwa n'isi ariko ibizazane byo niwe ubwe ubyizanira.

Iyo ibihe bigiye guha ibindi, abahanga, abahanzi n'abahanuzi bose isi ibacisha bugufi cyane hafi gucecekeshwa burundu kugeza igihe bazukanye n'ibihe bishya.