Ntuzigere ugira icyo uvuga igihe yose ufite umubabaro n'agahinda.
Ntuzigere ugira isezerano ukora igihe cyose wasazwe n'ibyishimo buvanzemo umunezero. Irinde gufata icyemezo icyaricyo cyose igihe ubabaye cyangwa unezerewe
Guceceka ni intwaro ikomeye izakurinda ibibazo.
Uzaharanire kubaka ariko gusenya byo ubigendere kure.
Ubuzima ni uruziga rw'agahinda gasimburana n'umunezero, ibihe by'icuraburindi bisimburana n'iby'umucyo.Uruziga rw'ubuzima rwo ruzahora ruzengurukana ibihe Irinde gutinda ku hahise cyangwa ngo utinde kuhazaza ite cyane kugihe cy'ubu kuko kiruta ibyo bisigaye byombi. Kuvugavuga bikururira nyirako ibibazo bitagira ingano. Wireka gukora ibyo ugambiriye gukora ngo ni uko hari ababinenga bakabinyukanyuka n'ibirenge byabo. Abantu mu ijoro barashibuka bakavuka bundi bushya. Niba utizeye neza ireme n'ukuri kw'ibyo ugiye kuvuga byihorere abazavuga ntibazabura kandi n'ibiganiro ntibizigera bihagarara. Aho gutunga inkweto imiguro 300 zitagukwira watunga imuguro 3 gusa igukwiriye kandi neza.Ntuzatinye urupfu ahubwo uzatinye gutatira indangagaciro zawe. Ntuzaharanire gutsinda abandi ahubwo uzaharanire kwitsinda weho ubwawe. Umunyembaraga si ubasha gutsinda abandi ahubwo ni ubasha kwitsinda kuko abo bandi bo ni abanyantege nke. Roho z'abanyabinyoma zirapfa ariko Roho z'abanyakuri zihoraho. Ubuzima budasaba gutekereza no kwibaza ibibazo burutwa n'ubutariho.