Ni amaco y'inda gusa ? :

Kera amajyambere ya kizungu ataratwinjiramo muzi ko abantu basangiriraga ku nkoko akenshi babaga bashasheho agakoma.

Muri icyo gihe rero umugabo Rwitsibagura yasangiraga n'abandi, aza kubona intongo z'inyama yifuzaga batazishyize imbere ye.

Ni bwo ateruye agira ati «burya ibyaduka ni ibyaduka koko, ndetse biragatsindwa.Yewe, dushatse twajya twigendeshereza amaguru!»

Abandi baba barekeye aho kurya kugira ngo bamutege amatwi.

Ni bwo akomeje ati «murabona ya modoka Rupangu aherutse kugura: yari ituroshye pe! Ubwo twagiye tugeze ahantu mu ikoni imodoka sinakubwira ijya iyi ijya iriya, umutima udushigukamo.» Abandi bati «ayi we! Ubwo se disi mwaje gukizwa n'iki?»

Rwitsibagura ati «mwareka nkababaria ye! Umudereva yerekanye ko azi umwuga we. Yafashe diregisiyo y'imodoka maze arayikubanura, arayikubanura, arayikubanura kugeza ubwo imodoka yongeye kugenda neza. Mbese yabigenje nka gutya. »

Ibyo erega ubwo yabivugaga ari na ko akubanura inkoko kugeza ubwo za ntongo yifuzaga zimugeze imbere!