Kadhafi yashatse umugore witwa Fatiha al-Nuri baza gutana mu mwaka w' 1970 ari na we babyaranye umuhungu w'imfura yabo witwa Mohamed Kadhafi.
Mbere y'intambara n'ihirikwa ry'ubutegetsi, uyu muhungu yayoboraga ikigo gishinzwe itumanaho muri Libiya. Kadhafi amaze gutana n'umugore we yahise ashakana n'undi witwa Safia Farkash ari na we bari bakiri kumwe guhera mu mwaka w' 1970.
Abana be harimo uwitwa Saif al-Islam Kadhafi.
Mbere y'intambara Saif al-Islam Kadhafi yayoboraga Ikigega gitsura amajyambere cyitiriwe se Kadhafi.
Undi mi Saadi Kadhafi, Moatassem Billah Kadhafi ,Hannibal Kadhafi ,Aacha Kadhafi,Saaf Khamis Kadhafi Undi mwana wa Kadafi ariko yareze nk'uwe atari we wamubyaye ni umukobwa we witwa Hannah wishwe n'Abanyamerika mu gitero cya El Dorado cyagabwe i Tripoli.
Iyo umuntu avuze Kadhafi abantu batari bakeya bibuka igitabo cye yise Green Book ari byo bisobanura Igitabo cy'icyatsi kibisi.Iki gitabo akaba haraho yagira ati bishoboka bite ko ishyaka rimwe ryatsinda ayandi, maze akaba ari ryo rijya ku butegetsi ndetse rikaburizamo ibitekerezo by'andi mashyaka yandi ngo ni uko ari ryo ryabonye amajwi menshi mu matora? Akava yarabyamditse hari abo ya cyuriraga.
Umuryango wa Kadafi nyuma y'urupfu rwe :
Mu gihe cy'imirwano ikuraho Kadafi,umugore we Safia n'abana batatu bahungiye muri Algeria mu mwaka 2011 ariko baza kuvayo bahungira muri Oman ku mugabane wa Azia ubu bakaba baba kwa Sultan w'igihugu cya Oman.
Iby'uko uyu muryango wa Kadafi wa rokotse ubwicanyi wibereye muri Oman byatangajwe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Libiya muri Kanama 2011 ubwo yari i Doha mu nama y'abayobozi b'â„¢ibihugu by'Abarubu ubwo yaganiraga n'abanyamakuru.
Uyu muminisitri ariko we ntiyatangaje itariki bahagereye ndetse yirinze no kuvuga umubare w'abagize umuryango wa Kadafi bari muri Oman.
Itangazamakuru rivugako abemererewe ubuhungiro bo kwa Kadafi babujijwe gukora ibikorwa bya politiki ndetse no kuvugana n'itangazamakuru iryo ari ryo ryose.
Ambassadeur wa Algeria muri Libiya na we yemeje ko umuryango wa Kadafi wari warahungiye muri Algeria wa havuye ariko ntiyatangaje ikindi gihugu werekejemo.
Ikinyamakuru Liberation dukesha iyi nkuru gikomeza kivugako abana ba Kadafi bari mu buhungiro muri Oman ari uwitwa Aisha,uwitwa Hanbal ndetse na Mohamed bakaba barajyanye na nyina ubabyara Safia Farkash.