Ruboneje amarembo mu rwa Serugo, 
No mu rwa wa mugabo Murenzi
Rugira umugeni urutaha, n'ingabo zirutaramira, 
Warureba ugeze i Buhoro
Ugasanga rwaka umucyo rubengerana ibikari,
Karame mu nka, urambe mu ngabo, 
Maze uhorane urubyaro
Rungana urwa wa mugabo Murenzi : 
Ni we wabyaye imbaga itangana, 
Ntishorane amazimwe : 
Urajye ubazirikana ni iwanyu urabazi, 
Na bo abandi ni bo bene Nyamihana. 
Ndaruhutse ari jye ugusanganye amahoro, 
Bihorere dutarame, nta gishyika kibaye! 
Nibucya uyimpe uko iteze kose : 
Niba impuga iraba ijomboye nkayirata, 
Ndayicyura uko uyimpaye : 
Iraba igitare, ndatamba
Ko wampaye ijana bikanyizihiza! 
Kabone numpa iy'isine ikaba ishingu,
Ndashima ko wampaye intaka, 
Ngutahanire ku mutima ishimwe ! 
Kabone numpa n'iy'icyasha, 
Sinigeze icyangiro, 
Wampawe umpatse bubata! 
Kabone n'umpa n'iy'inkungu, 
Uraba unkuye i kuzimu : 
Narizigurutse uranzirikane! 
Uraba uyimpereye ukuri : 
Ni jye wanyu nyawanyu, 
Sinsunikwa mwanyu, jye ndi umwambari! 
Ndi umwambari utimura, mpora iwanyu, 
Nakowe inka na SeKigeri arakundaga! 
Akundaga imitwe ikinje, 
Udukurira ubwatsi ikambere : 
Imivumu urayuzuza mu biganza!