Igihe cyo gutaha kiba kiraje
Agaseke keza barakamanura
Inyama munani ziragasaga
Bamuha umwana wo kumutwaza
Izo mbonekarimwe z'iyo mfizi
Imisozi itanu barayirenga
Uwa gatandatu barasohora
Abwira umwana asubira iwabo.
Abwira ab'iwe icyo mu gasero
Avuga amateshwa atagira uko angana,
Aravugishwa bishyira kera,
Ati: " Nageze iwanyu munsi y'uruhu
Nsanga iseseme barayibaga,
Ubwo isekurume iba iranteruye
No ku kinyama cy'inzu ngo pi !
Ngo nyikubite amazi
Amaso yuzura akanwa
Bampa umukuzo ndawicarira.
None rero mugore wanjye
Mpa iyo mbugita nzicanirize
Umpe n'isafuriya niyicarire
Shyushya amazi yo kuzirisha
Ushake n'ubugali bwo kuziteka
Umpe n'ikinono kivamo isosi."
Nyirakanaka ngo abite mu gutwi
Araseka cyane ibi byimazeyo
Afatwa n'impumu arakumbagara
Abira ibyuya yara amaboko
Hashize umwanya arahembuka
Ariruhutsa aratangara,
Ati: "Erega Ruhaya yari inkozeho!"
Ni isekurume ntisebanya
Kereka utazi uburyo inurira
Ni we uyisebya ibi by'abasenzi.