Mbasenge mwese,
Mbasobanure murasigiye
Ntimuvuka igisumbane,
Muri Abagabe
B'I Bukoma-sinde na Gisakarirwa
Ngizo impundu mbahaye,
Nzihaye abageni b'i Ngange,
N'abo mu Bugamba n'abanyakayanza!
N'abo mu Nyanzi za Kavumu,
Zitubyarira Imfizi n'isumba,
Mugasagurira iyi miryango.
Mpumurize na Nyamarembo,
Izo nduba ngumye nzivuze,
Nzigeze i Butare,
Kwa Nyirantare n'iwa Ntagwe,
Mu mirinzi ya Kinyoni,
Muragahorana uruyundo
Rubyara izi nyonga
Izi ngoma zejeje imana
Ko muzahore mubyarira izi ngoma
Mukazazibyirurira.