Ntiwandobanuye mu nyuma!
Mu mbare ndi uw'imbere
Ndi umupfumu wa Nyamurorwa
Mpora nkwereza nkaburengwa!
Abo turata narabarushije
Abahayi b'ishyanga narabahojeje!
Ngira impaka umwami umpatse
Mpakanya Rubyutsa
Ikinyoma kiramuhera, Umurundi twahize,
Yuhi ancira imihigo
Mutimbuzi Nyiri-ntora yica Mutaga,
Intiti zo kwa Mutaga ndazitetereza.
Nihanure amahanga nyabwire byose
Ntabwo azampaka,
Sinakwisunga amahari
Narakeje Yuhi akakundaga.
Ni cyo banyangira,
Ngo mpora mbaca urusa,
Rwo kubaca urutsi!
Nzi ko barindiye ku busa,
Bahungura ubuhake,
Izo mpeza-bwoko
Ntibagira amajyo, ntibagira amavu!
Bokamwe n'umuvumo w'umwikomo,
Yuhi abakuye ku ngoma.
Nce Abami urubanza,
Nicariye inkoni,
Nkomereho, nkomere,
Ndagiye imfizi itari ubwoba
Iziri ubwoba zirayihunga!
Iziyishyamiye ikazishyamba!
Yazishyira ku mutima zigatemba.
Iyi mfizi ya Cyurira
Yarazuriye irazirambika!
Biru b'imirama,
Muhimbye imiriri,
uyivugirize imirenge tuyiramye,
Iyi ngoma yagomoroje imihana! .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Ukwibyara gutera ababyeyi ineza(12)