Ko amatwi yumva byiza
Ko amaso abera kubona!
Jyewe nasanze ingoro y'umwami
Isetse isusurutse,
Isa n'ingwa yera!
Nsanga Umwami mu ijabiro
Asa n'umutaho mu ijuru,
Atamuye inzobe,
Asa na Nzobe ikeye;
Burankenkemura!
Ngira imandwa nari nsanganywe,
N'izo anshyize mu mutwe,
Iyo myishywa ndayitabana,
Sinatendwa mu mbare.
Ubu Rukanira ntimungire urukara!
Mwinyita impezi,
Si ndi uwo guhera!
Mwinkeka ubutati,
Sinagaye umutungo w'umwami
Ni uruhare rwambereye ikibuza,
Amage yo guhora mpingiriza arantinza
Isuka ntiyankura ku ngeso nimumburane!
Amaganya ntabangikana
N'amagambo y'Imana,
Mwandinze iyi manga
Mana ibamburwa n'izindi!
Imana yamaze amazinda,
Nzigama ikoro ryawe,
N'impundu zirimo urukundo
N'urukumbuzi rwinshi
Rw'indatwa z'Abadahanda
Bukombe bwa Mukanza,
N'ubwo natebye,
Sinatakaje imbare yawe!
Sinta umwanya, .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Ukwibyara gutera ababyeyi ineza(11)