Yishe nyiri u Buzi
Nyina amuzana ko mpiri.
Abo bahinza yabateye umukenya
Nta wacaniye,
Nta wasize akana,
Yuhi abakuza umuriro!
Mico myiza, umuci w'inkamba,
Umurasanira w'ingoma!
Yayanganiye n'amahari,
Ayinyagira amahanga,
Aho yahereye iminyago irishya.
MUTARA II RWOGERA
Na we Nsoro, mu bo nasiga,
Sinagusiga inyuma!
Uri Biyamiza mu nzoza,
Uri Bizihirwa mu ngoma,
Uri Ruziga nyir'ibizinzo by'inka,
Nyir' inkoni za Rusugi na Rusanga!
Aho ga udushubije ku gihe cya Ruyenzi
Ko uhotoye uruti,
Ukiri umutavu,
Nugera mu za bukuru
Wabaye ubukombe,
Se rukira-mapfa,
Amahanga atagukeje kare
Azaguhungira he?
Kavuna-nka, ugumye uvunye,
Unyumvire nkwiture ineza,
Ingoma yawe yandajeho umuzindu
Ngo kare dukurire Umwami ubwatsi,
Umwogabyano yahaye Rwogera.
Sinijanye, sinibajije,
Ineza yawe intaha mu nda
Ababuzaga nari namenye,
Jyewe wagusanganiye,
Nsusurutse sango,
Ndora usagurira rubanda. .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Ukwibyara gutera ababyeyi ineza(10)