Maboko atanga atagabanya, 
Bwanza-buke, Bwoba-buke, 
Burega bwa Mutima, 
Yari atuye imbere ya Mwumba!
Cyubahiro amahanga yamutinyiye ubugabo, 
Ubwo akangiye icyanya, 
Cyanwa azanye icyeyi
Inkoni zimwasa agahama. 
 
YUHI III MAZIMPAKA
 
Gashira-bwoba, 
Umwami mukuraho ubushongore n'ubushami, 
Na we musenge, musagurire, 
Muhe urubanza, mureke abanze! 
 
Nabanze Kamara-mpaka, Mudahakana, 
Muhara-nkamwa, mukanza
Umwami w'Abakaraza! 
 
Yakandagiye Nyirinkoma yamwikorereje, 
Amukura ku ngoma, uwo ni Ngo-mbahe, 
Yari atuye mu bitwa bya Muhima
Wa Muhinza wari uhanze, Yuhi aramuhangamura! 
 
CYILIMA II RUJUGIRA
 
Ruhungura-birwa, 
Ruhaka-miryango
Na we musenge, musagurire, 
Muhe urubanza, mureke abanze! 
 
Nabanze Rweza-mariba, 
Murera-mpabe, Bihubi, 
Ruhugukira-mbare, wa Kibonwa
 
Wa Mwami wa Gisanura na Gisaga
Rusagurira-ndekezi! 
Mutazibwa yishe Mazuba, 
Arimburira ko inzigo, 
 
Muzigirwa ibindi bihugu yarabihumbye, 
Yabizimbye ubugabo
Abizingazingira rimwe, .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (8)