MUTARA I NSORO II SEMUGESHI
Ngabo yica ingome
Na we musenge, musagurire,
Muhe urubanza, mureke abanze!
Nabanze Rwiraba-nzarwe,
Wa Mwami w'i Buziga, Nzogera
Wa Mwami w'i Butazika Nyonga!
Nyir'inyumba, Munyundo!
Nyunga ya Ruganzu!
Milindi shebuja wa Nyamilinga!
Wa Mwami wahabwa Kalinga,
Akayambika karindwi
Ruyenzi rwasiye,
Iyi sugi mu Byanganzara,
Ugira ngo wamuzimba ubugabo?
KIGELI II NYAMUHESHERA
Bugabo burimo ubugondo,
Na we musenge, musagurire,
Muhe urubanza, mureke abanze!
Nabanze wa Mwami w'i Shyanga,
Nyir'ishya ry'inka n'ingoma.
Nyir'ingabo itagwabiza umucuzi,
Nyir'icumu ryica Abahunde,
Nyir'iminyago cumi,
Yari acaniye imbere ya Bwambara-migezi
Umudasongerwa ari ku isonga ry'ingabo,
Muhundwa ingoma yahawe yarayihunze,
Ayinyagira ibihumbi!
MIBAMBWE II SEKARONGORO II GISANURA
Na we musenge, musagurire,
Muhe urubanza, mureke abanze!
Nabanze Nyamuganza,
Umwami w'i Muganza;
Rugabisha-birenge! .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (7)