Uwo ni inyamibwa mu ntwari,
Zamuhaye ubutware,
Zimuterekaho imfizi ya Bicaniro,
Ngo azabacire umuhigo!
Nshire Abami urubanza,
Mbasenge bose!
NDAHIRO II CYAMATARE
Na we musenge, musagurire,
Muhe urubanza, mureke abanze
Nabanze, Bugili umwigire
Wagiraga ingoma z'ingombe,
Ati "nteze urugendo!"
Atanga ibyo atunze,
Atega ibizaza,
Ngo azigira Ndoli,
Ndahiro aruhira!
Ngo Rubyukira- ngoma nabyukire,
Nabyukuruka azinikize inka,
Zitaretsa ntiziranze
Ngo yaziburiye imoko.
RUGANZU II NDOLI
Kibabarira, wa Mwami
Watugiraga ibambe,
Kandi avuye iw'abandi,
Na we musenge, musagurire,
Muhe urubanza, mureke abanze.
Nabanze Gaca-mukanda,
Bicuba umuci w'inzigo, Nyabuzima,
Umuzimurura w'ibyari byazimiye,
Umuzahura w'ibyo asanze
Nyamashinga aturasanira ubutazadushira,
Yica abanzi barashira.
Cyungura umwami wo ku Cyuma,
Azanye Cyubahiro
Yitwa Cyiha-bugabo!
Karuhura se we yarushwa ate?
Ko yahoreye Se ashishikaye,
Ingabo ye ayigeza mu Rumira,
Aho mutaragera!
Uwo mugabo mwamugera nde? .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (6)