Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (4) :

Nimumuhe rugari atambe imyato,
Muhe agasongoro k'ubugabo
Agira umusango w'ingoma
Wa musandura yaraharindiye
Arinduza Umugoyi!

MIBAMBWE I SEKARONGORO I MUTABAZI

Gisama-mfuke, umurasanyi
Na we musenge, musagurire,
Muhe urubanza, mureke abanze
Nabanze mabara-abiri,
Nkovu-imbere, Mbogoye!

Nyiri-mbuga mu mbone!
Rutsinda, nyir'urutsike
Rwatuviramo urutsiro
Adutsindire inzimu!

Kizima, Nzogoma, Rugasira,
Rwarasanaga mu nka za se!
Amahindu yazihungiye
Arazihumbiririza.

Rutukuza-ndoro, Umwami w'intwari,
Mumuhaye ubugabo
Mumuhigure ingoma,
Mu muronko uje,
Yarwaniye Nyamurunga!

YUHI II GAHIMA

Gahima, Mihayo y'ingoma,
Na we musenge, musagurire,
Muhe urubanza, mureke abanze

Nabanze Umukundwa
Umukomeza w'inkuna,
Wa mwami wo mu makungu,
Mutora-makungu, Mutambisha-batimbo
Rwankindi Nkomye -urume wa Misaya
Wadusendera inkundwakazi,
Ya Nkoze-urugendo. .../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (5)