Tuzi n'icyo mwamaze!
Muri imanzi z'uburezi,
Muri ibirezi byamye
I Buriza na Buremera!
Muri abaremere b' i Tanda
Muri abature b' i Tanda,
Muri abo ku Isi itengerana,
Ku Rutamba-mitavu
Muri intwari zitarutana,
Muri bene iteka ritahava
Muri bene umutungo mwiza!
Mwaraduhatse muraturemaza!
Mwatwubakiye amarembo y'intungane
Tubita intura-Rwanda!
Nta byikamize urakimana
Wadukamiye amata angana imvura
Ntitugira umuvuro!
Tubyuka dusenga
Ugasukiranya urugwiro.
Sango, ba so na ba Sogokuru,
Bakwangiye isange,
Ngo abazakwanga,
Uzabakure umusanzu n'umuganda.
Abagusigiranye imbuto n'intanga,
Bakuraze izi ntarama
Zo ku Rutamba-myato no ku Rutamba-biru
Kwa Matungiro ku ntaho-ndende!
Data Cyilima nyiri Cyigunge,
Cyigilira cyo mu nzeru, Mazina,
Yarakwigeze ngo urabe mugenzi we!
Uzarasanire ingoma nka we,
Uzagabe nka Gisanura
Uzadusubiranye uko wadusanze,
Ny'ebisu by'emisango!
Umugabekazi waduhekeye,
Aduhaka nk'umugabo,
Ntidusunikwa mu rugo rwa Mudasobwa,
Yadutunze nka Nyiratunga.
Nabacuriye n'amahari
Nzi ko mutazacibwa inka
Duhorana incungu. .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Ukwibyara gutera ababyeyi ineza (3)