Yabebetanye inkono mu mubyuko w'amasaka :

Igihe kimwe urugo rwa Serupfipfinyurimpyisi rwari rwatetse ibiryo biryoshye cyane.

Noneho bukeye mu ighe umugore atari mu rugo, umugabo aza kwegera agakono kari karimo ibyo baraje.

Ni bwo ashatse kukihindaho mu gihe abandi badahari.

Ariko aza kubona biza kuba igisebo umugore cyangwa abana baje bagasanga ari kuri uwo murimo.

Ni bwo abebetanye agakono no mu mu mubyuko w'amasaka kugira ngo abe ari ho arira yihishe.

Akihagera asanga ni ho umugore ari, arimo gusoroma igisusa n'umushogoro.

Umugore arumirwa, umugabo akorwa n'ikimwaro ariko agerageza kuhikura ati «kubera nshaka kwihuta nasanze nintegereza ko urangiza ngo uze mu rugo ungaburire ndi bwice gahunda mfitanye na ba Binama. Nanze rero kukurindira, ni yo mpamvu nari nzanye inkono ngo umpeho ibyanjye mfungure vuba ngende.»