Ijyanwa mu nzu bimara umwanya,
Ntiyanasohoka bimara umunsi;
Ibyuma by'inkota z'indayi,
Bihava byambaye umwisheke!
Abakozi baho uko nabarabutswe,
Umwura batobye wari mwinshi!
Ngo bucye ibirori birasakabaka,
Birasamaza biba urugera!
Abakuru bose uko nababonye,
Babyizihiza bari nk'ahandi
Umutima wabo ukaba ku kantu!
Isaha yegereje amashoka,
Ba madamu batuma umuntu :
Aje arabarembuza baragenda,
Ayo mazu meza barayataha!
Barahonongera mu bibanda,
Ibyo bifafari barabifunga
Nuko Rwitsibagura araza,
Acira ifudika ari ku muryango.
Uko yagatashye iryo juru ryabo,
Arabukwa ameza aho adendeje :
Yumva yirukwa mu birenge,
Umutima usaba ubugwaneza
Umuhogo wuzuramo urugwiro
Inzoka yo mu nda isamuza umwuka,
Igira ngo jorororo mu ibondo
Yumva ahongobotsemo ibintu,
Agira ubukirigitwa umunwa wose,
Azana udutwenge aramwenyura,
Abwira abandi ati «karabaye!»
Naho ubwo Rwampungu aratamba!
Abona isahani ahingukiyeho,
Arayivumerera uko bisanzwe
Ajya kuyihobera baramubuza :
Barazigaziga ararorera! .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Indyoheshabirayi(15)