Yariye urusenda rwuzuye isorori :

Umugabo yari afite resitora i Tumba, akajya asuzuma ko abakozi be batetse neza.

Uko bagaboye bakanyuza ibiryo imbere ye akajombamo ikanya yumva, maze yabona
isahani igabuye neza ati "ca hano sha, shyira ibyo biryo hariya umuguzi umugaburire ibindi".

Abakozi bakahagorerwa kuko abategetsi benshi ni bariraga.

Uko ibiryo bitinze kugera ku mutegetsi ugasanga abakozi benshi bagiye mu munyururu.

Bigatera ikibazo kuko abakozi ntibashoboraga kubwira abo bategetsi ko ibiryo byabo (babagaburiraga) byaribwaga na shebuja, kandi ntibashoboraga no kubuza shebuja kwihereza ibye.

Baba baheze hagati nk'ururimi.

Bukeye biga ubwenge bwo guteka indyo yitwaga "Bizikora".

Bahengera Shebuja yagiye kurangura ibitoki basekura urusenda.

Aho agarukiye bararuteka, isosi yarwo itukura rwose isa na bike, uyibonye wese amazi akuzura akanwa ariko nyine nta wari ufite uburenganzira bwo kumva ko biryoshye uretse nyiri resitora.

Ibitoki birotswa, amafiriti arashya maze baragabura. Ibiryo bitangira kumvwa.

Ya sosi "Bizikora" iza ishashagirana, nyiri resitora ayirabutswe abwira umukozi ati "dore uko gisa! Ni nde ugiye kugaburira usa utyo? Cyo jya koga".

Umukozi ajya koga bwa kabiri dore ko yagiraga isuku ariko amerwe ya shebuja washakaga kurigisa igisorori cy'isosi aramubeshyera ngo afite umwanda.

Aho umukozi agendeye shebuja yinaga inyuma ya kontwari igisorori agihamya umunwa.

Ntihashize isegonda hirya mu cyumba bariramo bumva ngo "Reeeeeeeeeee".

Bahuruye basanga umugabo wapimaga hafi ibiro maganabiri yabize icyuya cyamurenze,
ijosi ritava aho rireba nk'urwaye mugiga!

Ubwo burugumesitiri yari yaje mu ba mbere kurya ku gitoki kivuye i Kibungo,
dore ko i Tumba cyahageraga rimwe mu cyumweru.

Ati "yewe reka abacuruzi babyibuhe bazira byinshi! Muzi iminsi nabwiriwe kubera uyu mugabo, naze abe aruhukira mu kasho dore yicishije akarere inzara".