Cyangwa ahandi hitwa Cyangwe,
Ikica nk'abo mu Buremezi.
N'uko mwigumiye mu by' ino
Naho ibyo bihugu ni iyo gihera.
Dore ko ari yo riterwa inkingi!
Indaro zaho ntabakabirije,
Ku byumweru ugira umunani.
Urebe tanki ko ari icyago,
Iyo abongereza bagira ni imwe :
Izira iya kabiri aho yabera!
Nyamara kandi uko imara abanzi!
Ntugatererwe iyo ntindi!
Igira abadage ikica icyenda,
Uwa cumi wundi ikamukomeretsa,
Imyambi yabo bayiyirasa
Ikarora hirya igatomera,
Ari amageza yifite mu nda!
Si mbarirano murayiruzi.
Za mashuba izo ziyihomereye,
Ni izi ndege mujya mubwirwa,
Zimwe ziguruka iyo zibishatse!ยป
Abagore bose bagira imbabazi,
Bashika bikubitira ihururu,
Bashungera baremye inteko,
Ngo ego mama iyo ni yo tanki!
Aho se batindi murayibonye!
Yego mama twayibonye!
Yaratubwiye uwo Munyarwanda,
Twe tukamukekamo ibyo kubeshya
None ngaha turayibonye
Yayisobanuye uko yayize!
Ego mwana w'abazigaba!
Yego Mama iyo ni Tanki!
Yego mama ngiyo tanki
Yego ngiyo, shenge ngiyo! .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Indyoheshabirayi(13)