Ngo ngaruke nje kurora
Uko byaje kugenda,
Duhurira mu rugo
Ahatura iyo kawa.
Mbibonye ndashoberwa
Nti : yumviye rwose,
Agatima karagarutse
Aragira ngo anyurure.
Ngo mbure icyo mubwira
Kugira ngo mushime,
Mpamagara abatoya.
Nti : ntabwo mureba
Undi mwana uko agenza!
Muricaye mu nzu,
Aravunika mumurora,
Arakora mukaryama,
Agatura uwe murimo
Umugono muwuhuruza!
Nyina, we yari mu nzu
Uko yakigunze
Agahinda kamwishe.
Arasohoka arareba
Ati : mbese iyi kawa
Yo iturutse ahagana hehe?
Ubwo yabibazaga abizi,
Agira ngo abone uburyo
Bwo kogeza umwana
Watwumviye bwangu.
Mubwirana ubwira
Nti : ngaho muhembe
Uyu murimo ni munini.
Ubwo twihina mu nzu
Duterura akabindi
Dushyira mu kirambi.
Nti : ngaho Maheru
Cyo ngwino uyibanze
Ni wowe tuyikesha.
Ati : ndanze kubanza
Abakuru bakiri aho. .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Ibyiruka rya Maheru(12)